Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kohereza abasirikare barwo 750 ku Idjwi, ibyo ivuga ko biri mu mugambi wo kwiyomekaho iki kirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu.
Byatangajwe na Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Luganywa Bashizi Didier usanzwe ari umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo wo ku ruhande rwa Leta, Jean-Jacques Pulusi, rivuga ko “Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo iri gukurikiranira hafi amakuru y’uko abasirikare bashya 750 b’u Rwanda nijoro bageze ku Idjwi banyuze ku kibuga cy’indege cya Musoko.”
Ryungamo riti: “Guverinoma y’intara iramagana mu buryo bukomeye kandi bushoboka iki gitero gishya, cyiyongera ku bikorwa birebire by’ibitero igihugu cyacu cyahuye na byo.”
Usibye abasirikare b’u Rwanda RDC ivuga ko bari ku Idjwi, inavuga ko u Rwanda rwamaze gushinga kuri kiriya kirwa Sitasiyo ya Polisi.
Itangazo rya Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo rivuga ko ibi bigize “guhonyora ubusugire [bwa RDC] no kugerageza k’u Rwanda kwiyomekaho agace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwihishe inyuma ya AFC/M23 yafashe ako gace”.
Kugeza ubu ntacyo Leta y’u Rwanda iravuga kuri ibi birego bishya bya Kinshasa, gusa inshuro nyinshi yakunze gutesha agaciro ibirego bya Leta ya RDC idahwema kwitirira u Rwanda ibibera ku butaka bwa kiriya gihugu byose.
Leta ya Kivu y’epfo yo nta bimenyetso yagaragaje by’ibyo ishinja u Rwanda, gusa yasabye leta ya Kinshasa kubiregera urwego rw’ubugenzuzi rwa “International Conference on the Great Lakes Region – ICGLR”, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe no kubimenyesha abahuza ba Washington na Doha muri Qatar.
Ikirwa cya Idjwi RDC ivuga ko u Rwanda rushaka kwiyomekaho, ni cyo kinini kurusha ibindi biri mu kiyaga cya Kivu.
Idjwi ni imwe muri teritwari umunani zigize intara ya Kivu y’Epfo, nyuma y’iya Fizi, Kabare, Kalehe, Mwenga, Shabunda, Uvira na Walungu.


