G0aNpVyW8AAidpa

Kera kabaye Amavubi yabonye intsinzi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Zimbabwe igitego 1–0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Nubwo Zimbabwe yari imaze gutakaza amahirwe yo gukomeza, yakinnye iri imbere y’abafana bayo benshi i Johannesburg. Abanyarwanda bari bahari bari bake, ariko batahanye ibyishimo.

Igitego cyabonetse ku munota wa 39, ubwo Mugisha Gilbert yatsindaga ku mupira yahawe inyuma y’urubuga rw’amahina, maze igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye.

Mu gice cya kabiri, Zimbabwe yashakaga kwishyura ikomeza gusatira cyane, Amavubi bigaragara ko bafite umunaniro nyuma yo gukina muri Nigeria. Umuzamu Ntwali Fiacre ni we wakuyemo imipira ikomeye itatu yashoboraga kuba ibitego.

Nubwo Gilbert ari we watsinze igitego cy’intsinzi, Ntwali na we yashimwe cyane kubera uburyo yakinnye akiza ikipe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *