Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yasabye akanama k’uriya muryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu gutesha agaciro ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorera Jenoside ku butaka bwayo, kuko bidafite aho bihuriye n’ubusobanuro bwa Jenoside mu mategeko mpuzamahanga.
Amb. Urujeni Bakuramutsa yabisabye ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, mu nana ya 60 y’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Leta ya RDC imaze igihe ishinja ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 gukorera Jenoside ku butaka bwayo; ibyatijwe umurindi na raporo ya Loni mu kwezi gushize yashinje ziriya mpande zombi kwicira muri Teritwari ya Rutshuru abasivile barenga 300.
Ni ibirego u Rwanda rwagaragaje nk’ibidafite ishingiro; rusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse mu rwego rwo gutanga umucyo kuri ubwo bwicanyi.
Amb. Bakuramutsa ku wa Kabiri yagaragaje ibirego bya Jenoside RDC ishinja u Rwanda nko kurenga umurongo utukura, ati: “Ibi ni umurongo utukura ku Rwanda. Jenoside ni ikibazo kigenzurwa n’amategeko mpuzamahanga akomeye, kandi nta rwego rwigeze rusaba ibyo. Ntabwo tuzemera ko ikirego nk’iki kibaho aka kanama karebera.”
Amb. Urujeni Bakuramutsa yagarutse by’umwihariko kuri raporo y’Impuguke za Loni kuri RDC ishinja u Rwanda kuba rukomeje gufasha M23, anenga abayikoze kuba baragendeye ku makuru adahagije ndetse n’ibyo babwiwe badafitiye gihamya.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko ziriya mpuguke zapfobeje ikibazo umutwe wa FDLR uteje u Rwanda.
Yanenze kandi ubusumbane bugaragara ku byo iriya raporo y’ibanzeho, kuko nk’ijambo ‘M23’ riyirimo inshuro 110, u Rwanda na RDF inshuro 65, FARDC inshuro 42, Wazalendo 43 na ho FDLR ikaba iyigarukamo inshuro 15 gusa.
Ku bwa Bakuramutsa, ubusumbane bugaragara muri iriya raporo burema imvugo ziba zarateguwe mbere ndetse “igapfukirana ukuri kw’imitwe yitwaje intwaro irenga 260 ikorera mu burasirazuba bwa RDC, ifatanyije na n’abantu bo mu mahanga, abacanshuro n’ingabo z’ibihugu zoherejwe biciye mu masezerano.”
Uyu mudipolomate yanenze iriya raporo kuba itavuga ku mvugo z’urwango zimaze igihe zibasira abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ashimangira ko kuzirengagiza “byongera ikibatsi mu makimbirane aho kuyakemura”.
Yanagarutse ku butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC, MONUSCO, agaragaza ko mu myaka 25 bumaze muri RDC bwananiwe kurinda no gukemura ikibazo cya FDLR ikomeje kwigwizaho abarwanyi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, nyamara bwaratanzweho za miliyari z’amadorali.


