Umusore witwa Uwamahoro David ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’uwitwa Uwineza Janvier, umuturanyi we wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 8 Kamena 2025 nk’uko byemezwa na nyiri gukubitwa Uwamahoro David.
Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru y’iri hangana ari uko abaturanyi, barimo na David, bamaze iminsi bagaragaza ko babangamirwa n’urusaku rwa Janvier n’umugore we, bavuga ko kenshi barara bataka cyane mu gihe cyo gutera akabariro, bigatuma abandi baturanyi batabona uko basinzira.
David waganiriye na BTN TV afite igipfuko ku mutwe, avuga ko ubwo yari avuye ku kazi akibagirwa urufunguzo, yitabaje abaturage ngo bamufashe gufungura inzu ye. Muri ako kanya Janvier ngo yahise amusanga aho ahagaze, amutera amagambo amuburira ko azamukubita.
Akomeza avuga ko Janvier yaje gufata ingufuri iremereye ayimukubita mu maso, bituma David akomereka cyane. Nyuma y’ibyo, Janvier yahise acika.
David avuga ko yababajwe cyane no kubona nyuma yo gukubitwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butigeze bumufasha uko bikwiye, ndetse ngo n’uwo mu Mudugudu yamusubije nk’uwamaze guhabwa amabwiriza yo kutagira icyo amufasha.


