Nyuma y’amasaha make Minisitiri abitangaje, Perezida Salva Kiir yahagaritse Machar ku mwanya we, nk’uko iteka ryasomwe kuri radiyo y’igihugu ryavuze, nta gutanga ibisobanuro birambuye.
Ibirego Machar aregwa n’ihagarikwa rye byongereye ubushyamirane hagati y’impande ebyiri za politiki zikomeye mu gihugu, urwa Machar n’urundi ruyobowe na Perezida Salva Kiir, zigeze guhangana mu ntambara hagati y’abaturage kuva mu 2013 kugeza mu 2018 aho abantu bagera ku 400.000 bapfuye.
Iri teka rivuga ko Perezida Salva Kiir yahagaritse kandi Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri peteroli, Puot Kang Chol, wareganwe na Riek Machar kimwe n’Umugaba w’Ingabo wungirije, Lt Gen Gabriel Duop Lam.
Kuva muri Werurwe, Machar afungiwe mu rugo kubera ibitero by’inyeshyamba z’umutwe bivugwa ko yaba atera inkunga, wiyise “White Army”, mu mujyi wa Nasir uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba.


