G0p4KMrXIAAJ1sD

Perezida Kagame yerekeje i Doha kubonana na Emir wa Qatar

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yageze i Doha aho mu bwami bwa Qatar, aho biteganyijwe ko abonana n’umuyobozi wa yo, Amir Tamim Bin Hamad bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.

Akigera i Doha kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.

G0p4HzAWgAASo2K 1

 

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar ruje nyuma y’iminsi ibiri gusa Igisirikare cya Israel kigabye igitero i Doha cyari kigambiriye kwica abayobozi ba Hamas.

Ni igitero Guverinoma y’u Rwanda itazuyaje kwamagana ndetse yihanganisha Qatar n’abaturage ba yo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *