Paul Pogba,umwe mu bari bitabiriye igitaramo Drake yakoreye mu bustani bwa Madison Square I New york muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahaye impano uyu muririmbyi umupira wo kwambara wagenewe umupira w’amaguru.

Ibyishimo aba bombi bagaragaje bishobora gutuma Drake aha umwanya munini ruhago kurusha uwo yahaga umuziki.
Drake ubwo yishimanaga na Pogba mu gitaramo yise Summer Sixteen ubwo igitaramo cyahumuzaga bagaragaje ibyishimo bifotozanya n’amafoto y’urwibutso Pogba aboneraho no kumugenera impano y’ijezi.
Amafoto Pogba yashyize ku rubuga rwa instagram,yerekana Drake ari kwifotoranya na we,agaragaza ibyishimo by’uko yagaragaye mu gitaramo cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mpano y’ijezi ihawe Drake mu gihe Pogba w’imyaka 23,yitegura kugarurwa muri Manchester United, gusa agasabwa kubanza kurangiza imiti yandikiwe agakorerwa n’ibizamini by’ubuzima bwe mbere yo kwemererwa.
Pogba yavuye muri Manchester United mu mwaka wa 2013 atanzweho miliyoni imwe n’igice y’amayero, biteganyijwe ko azasubira muri iyi kipe aguzwe akayabo ka miliyoni 112 z’amayero.
Kugeza ubu akaba aguzwe amafaranga aruta ayaguzwe Gareth Bale wafatwaga nk’uwaguzwe agatubutse ubwo yageraga muri Real Madrid aguzwe miliyoni 85.
Pogba nasinya gukinira Manchester United araba abaye umukinnyi wa kane uguzwe n’iyi kipe iri nyuma Maino Raiola,Ibrahimovic na Mkhitaryan.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


