G0ux4kPWMAA-bpW

Uburanga n’ikimero by’umwuzukuru wa Museveni bikomeje kuvugisha benshi – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Uburanga bw’umwuzukuru wa Perezida Museveni,  Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto y’imyiteguro y’ubukwe bwe akomeje gucicikana hirya no hino.

Umuryango wa Perezida Yoweri Museveni urimo kwitegura gushyingira umwuzukuru we, Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, uzwi cyane ku izina rya Tasha cyangwa Sasii, witeguye kubaka urugo rwe.

2009b8c871279e692593e0e6e8616214

Tasha ni umukobwa wa Edwin Karugire na Natasha Museveni, umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni.

09b293429dc86343df2d9bbd0ba924cb3

Biravugwa ko umukunzi wa Tasha ari umuhungu wa Lt. Gen. Sam Kavuma, wamenyekanye cyane nka Komanda w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS).

Mu gihe ubukwe bwegereje, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri 2025, hatangiye gukwirakwira amashusho agaragaza imyiteguro ya nyuma ya Tasha y’umwe munsi ye itazibagirana.

G0uzTK9XgAEmfC0 G0vSBgWX0AA5fgd

Amafoto, yashyizwe ahagaragara na Kwesh Bridals, agaragaza Sasii yipima ikanzu y’ibara risa nka zahabu, agaragaza ishusho y’uko azaba asa ku munsi we w’ubukwe.

Capture3

Ku mbuga nkoranyambaga rero abantu bacitse ururondogoro bamwe batangarira ubwiza bwe, mu gihe abandi bemeza ko uyu atari Umugandekazi ahubwo ari Umunyarwandakazi kimwe n’umusore witegura kumushaka.

Capture1 Capture2

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *