Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (Rwanda Development Board, RDB) rwatangije ubufatanye bushya n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariyo Los Angeles Clippers yo muri NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL.
Ni ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cy’ Afurika kibashije kuba umuterankunga icyarimwe mu makipe akomeye yo muri NBA na NFL, bikaba byongera ibikorwa bya Visit Rwanda mu mikino ku rwego mpuzamahanga.
Mu masezerano yamaze gushyirwaho umukono, Visit Rwanda izaba umuterankunga w’ikirango cy’imyenda y’ikipe ya Clippers, aho ikirango kizajya kigaragara ku myenda y’imikino no mu myitozo, haba mu rugo no hanze. Kandi izaba n’umuterankunga ku kibuga gishya cya Intuit Dome.
Ku ruhande rwa Los Angeles Rams, Visit Rwanda izaba umuterankunga wemewe wa SoFi Stadium ndetse na Hollywood Park, aho izahabwa umwanya wihariye wo kumurika ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda binyuze mu gishushanyo mbonera cy’ahantu hihariye muri stade.
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB yagize ati: “Siporo ihuza abantu, igashyigikira indangagaciro z’ubufatanye no kwiyemeza. Ubu bufatanye bushya bugamije gufasha abaturage bo muri Los Angeles n’abakunzi ba NBA na NFL kumenya u Rwanda, igihugu gifite ubukerarugendo bwihariye n’ibinyabuzima bitangaje.”
Aya masezerano azanajyana no guteza imbere urubyiruko. Clippers bazubaka ikibuga cy’umukino w’intoki mu Rwanda, banohereze abatoza b’urubyiruko kwigisha abakinnyi bato b’i Kigali, mu gihe n’abatoza b’Abanyarwanda bazajya kwihugura muri San Diego buri mwaka.
Ku ruhande rwa Rams, abakunzi b’imikino bazajya babona Visit Rwanda ku gikuta cya rutura cya Infinity Screen n’ahandi hantu hose hagaragarira abareba imikino muri stade, bituma ubutumwa bwo gusura u Rwanda bugera ku bantu ibihumbi n’ibihumbi.
Ibi byose bizubakira ku bikorwa Visit Rwanda isanzwe ifitanye n’amakipe akomeye ku isi nka Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG), Atlético de Madrid, ndetse n’ubufatanye mu kuzamura urubyiruko na FC Bayern Munich.



