books2-trump-alfred-nobel

Perezida Trump ashaka igihembo Nobel hasi hejuru

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika uri kunoza umushinga w’amahoro muri Gaza, yatangaje ko adahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel byaba ari “igitutsi” kuri Amerika.

Trump yabwiye abajenerali Ubwo yari yabatumiye muri Virginia hafi ya Washington, ko kutabona igihembo cy’amahoro byaba ari igitutsi ku gihugu cyabo. Trump ukunze kwikomanga ku gatuza ko yahagaritse amakimbirane arindwi yari yarananiranye, yagize ati:” Muzasanga igihembo bagihaye umuntu utaragize icyo akora”.

Perezida Macron w’Ubufaransa aherutse gutangaza ko niba Trump yifuza igihembo cy’amahoro akwiye guhagarika intambara ya Gaza kuko Amerika ariyo iha intwaro nyinshi Israel.

Umushinga w’ingingo 20 watanzwe na Trump

Kuwa mbere Donald Trump yatanze umushinga w’amahoro ukubiyemo ingingo 20. Muri uyu mushinga uteganya ko imfashanyo zizahita zoherezwa i Gaza nyuma y’uko amasezerano atangiye gukurikizwa. Ibi bikazakorwa nta mananiza abayeho binyuze mu muryango w’abibumbye, ibigo biwushamikiyeho ,Croix-Rouge ndetse nabandi.

Umushinga wa Washington uteganya ko intambara  ya Gaza ihita ihagarara, ingabo za Isiraheli  zikagenda zitaha buhoro buhoro, ndetse n’irekurwa ryabafashwe bugwate na Hamas mu gihe cy’amasaha 72.

Ihuriro ry’imiryango ifite abavandimwe babo bafashwe bugwate muri Gaza ryakiranye ubwuzu aya masezerano y’amateka. Ingwate nizimara kurekurwa Isiraheli nayo itegetswe kurekura abanyagaza 1700 bagiye bafungwa  nyuma y’igitero cyo ku ya 7 Ukwakira, ndetse n’Abanyapalestine 250 bakatiwe igifungo cya burundu.

Inyandiko yateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika iteganya ko abanyamuryango ba Hamas biyemeje kubana mu mahoro na Isiraheli kandi bagashyira intwaro zabo hasi bazahabwa imbabazi.

Mu zindi ngingo z’ingenzi z’uyu mugambi ni uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zizafatanya n’ibihugu by’abarabu ndetse n’amahanga guhita hashyirwaho ingabo zizaza gusubiza ibintu mu buryo.  Force internationale de stabilisation (ISF).

Izi ngabo zizahita zoherezwa i Gaza.

Iyi nyandiko igira iti: “Nta muntu uzahatirwa kuva muri Gaza”, Donald Trump yagize ati :  “Tuzashishikariza abaturage ba Gaza kuhaguma ndetse tuzabaha amahirwe yo kubaka Gaza nziza.”

Raporo yakozwe na AFP ishingiye ku makuru yemewe ivuga ko igitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu 1,219 ku ruhande rwa Isiraheli cyane cyane abasivili.

Mu bantu 251 bashimuswe na Hamas muri icyo gitero, 47 baracyafungiye i Gaza harimo 25 bafatwa nk’abapfuye nkuko byatangajwe n’igisirikare cya Isiraheli.

Igitero cyo kwihorera cya Isiraheli muri Gaza cyahitanye abantu 66.055 cyane cyane abasivili nk’uko imibare ya minisiteri y’ubuzima ya guverinoma ya Hamas yemejwe na Loni ibitangaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *