Polisi mu Karere ka Kiboga mu gihugu cya Uganda iri gukora iperereza ku bwicanyi bwabaye nyuma y’uko umusekirite yishwe arashwe na mugenzi we mu rukerera rwo ku wa Kane.
Uyu nyakwigendera ni Engoromoit Moses w’imyaka 39, umusekirite wakoreraga ikigo Ultimate Security, wari ku kazi kuri Brac Bank ahitwa Bamusuuta, mu Mujyi wa Kiboga.
Nk’uko byagaragajwe n’iperereza ryakozwe na polisi, Engoromoit na mugenzi we uzwi ku izina rya Karuhanga Moses, bagize ubwumvikane buke igihe bari ku kazi ahagana mu ma saa saba z’urukerera.
Mu gihe cyo guterana amagambo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, Karuhanga ngo yarashe Engoromoit mu mutwe, ahita amwica.
Iyi nkuru ivuga kandi ko Karuhanga Moses wenyine ari we wari ufite imbunda y’akazi mu gihe mugenzi we wishwe yari afite inkoni.


