Umuyobozi w’igipolisi cyaho, Ahmed Gebeyehu, yabwiye ibiro ntaramakuru by’igihugu Fana Broadcasting ibyo bikoresho bikoze mu biti bagenderaho bubaka bizwi mu Cyongereza nka scaffolding byasenyutse ku wa Gatatu kubera uburemere bw’abasenga bari bari gusura Kiliziya ya Arerti St Mary ahitwa Minjar Shenkora Woreda, muri Zone ya North Shewa mu Karere ka Amhara.

Gebeyehu yavuze ko abapfuye bashobora kwiyongera kuko bamwe mu bakomeretse bakomeje kuremba.
Uwacitse ku icumu witwa Tadesse Tesfaye yagize ati: “Byagwiriye abantu bari munsi. Bamwe mu bari ku nkengero birukiye hanze, ariko abari hagati bapfuye.”

Umunsi umwe nyuma y’ibyabaye, inkweto z’abapfuye n’abakomeretse ndetse n’ibisigazwa by’ibyo biti byagwiriye abantu byari birunze muri urwo rusengero rushya rwari rumaze gusigwa irangi ku gisenge.


