Kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Ukwakira 2025, Luxembourg yimitse umukuru w’igihugu mushya, nyuma y’uko Grand Duc Henri yeguye ku ngoma akayisigira umuhungu we Guillaume.

Grand Duc Henri w’imyaka 70, yari amaze imyaka 25 ku ngoma muri iki gihugu gito cyo mu Burayi, gituwe n’abaturage bagera kuri 680.000, mu birori byabereye mu ngoro izwi nka Palais grand-ducal.

Guillaume w’imyaka 43 y’amavuko yahise yambikwa ikamba nyuma yo kurahirira imbere y’Itegeko Nshinga rya Luxembourg imbere y’abashyitsi, barimo abahagarariye imiryango y’abami mu Buholandi n’u Bubiligi.

Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baraza kuba bari mu bitabiriye ibirori byo gusangira bibera mu Mujyi wa Luxembourg ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.



