WhatsApp Image 2025-10-03 at 11.20.41

Luxemburg: Grand Duc Guillaume yagiye ku butegetsi nyuma yo kwegura kwa se

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Ukwakira 2025, Luxembourg yimitse umukuru w’igihugu mushya, nyuma y’uko Grand Duc Henri yeguye ku ngoma akayisigira umuhungu we Guillaume.

7BHSYTLJ5NDX7LIVJXE2V4SYG4

Grand Duc Henri w’imyaka 70, yari amaze imyaka 25 ku ngoma muri iki gihugu gito cyo mu Burayi, gituwe n’abaturage bagera kuri 680.000, mu birori byabereye mu ngoro izwi nka Palais grand-ducal.

couple grand ducal 68df9f8c8f763807773946

Guillaume w’imyaka 43 y’amavuko yahise yambikwa ikamba nyuma yo kurahirira imbere y’Itegeko Nshinga rya Luxembourg imbere y’abashyitsi, barimo abahagarariye imiryango y’abami mu Buholandi n’u Bubiligi.

74b5592f 3f0a 465e a91a e7f49265513a
Grand Duc Henri n’umufasha we bari bamaze imyaka 25 ku butegetsi

Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baraza kuba bari mu bitabiriye ibirori byo gusangira bibera mu Mujyi wa Luxembourg ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

WhatsApp Image 2025 10 03 at 11.45.34

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *