Umukinnyi w’amagare ukomoka muri Slovenia, Tadej Pogačar yatsindiye Shampiyona y’u Burayi mu magare 2025 yabereye mu majyepfo y’u Bufaransa, mu karere ka Ardèche/Drôme. Ariko urugendo rwe rugana ku ntsinzi rwahungabanyijwe n’ibikorwa by’abafana bitari byiza.
Ubwo Pogačar yamanukaga mu gice kizwi nka Val d’Enfer, yahuye n’uruvangitirane rw’abafana bamwe bamugaragarije imyitwarire mibi: bamukozeho, bamushyiraho “stickers”, ndetse umwe mu bafana yakuyemo ipantaro maze aramuhenera imbere y’abantu n’imbona nkubone mu buryo bw’amashusho.
Ibyo byabereye mu maso y’ibyuma bifata amashusho bya Eurosport, bigaragara nk’ihonyorwa ry’ikinyabupfura mu mikino. Gusa Pogačar ntiyacogoye, yakomeje urugendo rwe mu ituze n’ubuhanga, arangiza ari we wegukanye igikombe nyuma yo gusiga abandi ku ntera ya kilometero 75 wenyine.
Abakunzi b’imikino n’inzobere mu mikino y’amagare barasaba ko abategura amarushanwa bahana bikomeye abafana bagaragaza imyitwarire iteye isoni, kuko guhenera umukinnyi ari ugutesha agaciro siporo.


