csm_Gasabo_122321pdf_545dd2d8f3_f130dad671 (1)

Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ushinjwa kwica se amutwikishije lisansi

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukurikiranweho kwica se umubyara w’imyaka 76 amutwikishije lisansi. 

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku mugoroba w’itariki ya 25/09/2025 mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uyu musore yasanze se umubyara mu cyumba yararagamo agahita amutwika akoresheje lisansi agashya kugeza apfuye.

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yishe se kubera yahoraga amucyurira ko ari ikinyendaro, ko akwiye kubwira nyina akamwereka se wamubyaye.

Abaturage bavuga ko uyu musore yananiranye; yiba se, kandi asanzwe azwiho kugira imyitwarire mibi.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *