Ka-Boy2-1

Ibirego bishinja Mukandayisenga Jeannine “Ka-Boy” kuba umuhungu byatewe utwatsi

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryahakanye ibirego by’amakipe yifuzaga ko Mukandayisenga Jeannine, uzwi cyane nka Ka-Boy ukinira Yanga Princess, avanwa muri shampiyona y’abagore.

Hari amakipe yari yatanze ibirego avuga ko uyu mukinnyi w’Umunyarwandakazi afite imisemburo myinshi y’abagabo, bityo akaba akina arusha imbaraga abandi bakinnyi b’abagore. Icyakora, TFF yatangaje ko ibyo birego nta shingiro bifite kandi ko nta gahunda ihari yo gupima abakinnyi mu bijyanye n’imisemburo muri uyu mwaka w’imikino.

Ibyo birego byatangiye ubwo ikipe ya Simba Queens ishinja Ka-Boy kugira imbaraga zidasanzwe, ikanasaba ko ahagarikwa cyangwa agapimwa. Nyuma yaho, n’andi makipe atandukanye yasabye ko hakorwa iperereza kuri bamwe mu bakinnyi bayo bakeka ko bafite ikibazo nk’icya Ka-Boy.

TFF yasobanuye ko yagenzuye ibyo birego byose igasanga nta gihamya kigaragaza ikibazo, bityo abakinnyi bose bakomeza gukinira amakipe yabo nta mbogamizi.

Ku wa Kane, tariki 9 Ukwakira 2025, ubwo habaga umukino wa ½ cya Souper Coupe (Ngao ya Jamii), Jeannine Ka-Boy yakinnye nk’uko bisanzwe mu ikipe ya Yanga Princess yakinaga na JKT Queens. N’ubwo Yanga yasezerewe kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 1-1, Ka-Boy ni we watsindiye igitego cya penaliti cy’ikipe ye.

Mu magambo arambuye, TFF yavuze ko nta gihamya na kimwe cyerekana ko Ka-Boy atari umukinnyi w’umugore nk’abandi, bityo asigara yemerewe gukina nk’umukinnyi usanzwe mu cyiciro cy’abagore muri Tanzania.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *