Ibitero bya misile n’indege by’u Burusiya mu ijoro ryose ryakeye byaciye amashanyarazi mu bice byinshi by’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv. Umuyobozi w’uyu mujyi, Vitali Klitschko, yatangaje ko abantu icyenda bakomeretse mu gihe abaturage bo mu turere two mu burasirazuba bisanze mu mwijima kandi bahura n’ikibazo cyo kubura amazi.
Hagati aho, umwana w’imyaka irindwi yiciwe mu gitero cy’indege itagira umudereva y’u Burusiya mu karere ka Zaporizhzhia mu majyepfo y’iburasirazuba bw’iki gihugu, nk’uko umuyobozi w’akarere abitangaza.
Moscou yakajije umurego mu bitero byibasira ingufu mu byumweru bishize, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashinje u Burusiya kugerageza guteza akaduruvayo no gukoresha igitutu cyo kubica mu mutwe.
Minisitiri w’ingufu muri Ukraine, Svitlana Hrynchuk, yatangaje ko u Burusiya “bwagabye igitero kinini” ku bigo hirya no hino mu gihugu mu ijoro ryo kuwa Kane, yongeraho ko abakozi bo gusana barimo gukorana umwete kugira ngo bagarure umuriro.
Ibi bitero byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu n’inzu z’amagorofa zo guturamo i Kyiv nk’uko iyi nkuru ya BBC ikomeza ivuga.
Klitschko yavuze ko batanu ku bantu icyenda bakomerekeye mu bitero byabereye ku murwa mukuru bajyanywe mu bitaro.
Inzego z’ubutabazi za Leta ya Ukraine zashyizwe ahagaragara amashusho y’abashinzwe kurwanya inkongi bazimya inyubako y’amagorofa 10 yari iri kugurumana.
Umuyobozi w’Akarere ka Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yavuze ko umujyi wagabweho ibitero bikaze nijoro. Umwana w’imyaka irindwi akaba yapfuye abandi bantu batatu barakomereka.
Biravugwa ko Ukraine yose iryamiye amajanja yiteguye ibitero bya misile za Kinzhal zigenda ku muvuduka ukubye uw’ijwi inshuro zirenga 5, bigoye guhagarika.
Ku wa Kane, Perezida Zelensky yabwiye abanyamakuru ko u Burusiya bugerageza gusenya nkana amashanyarazi y’iki gihugu, mu gihe ibitero byabwo byamaze kwangiza ibigo bitanga gaz.


