Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu (SSPDF), asubizaho mugenzi we yari yirukanye mu mezi atatu ashize.
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu w’iki cyumweru rwatangaje ko Perezida Kiir yashyizeho Gen. Paul Nang Majok ngo asimbure Gen. Dau Aturjong ku nshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Nta mpamvu y’izo mpinduka yigeze itangazwa, icyakora Aturjong yahise yongera guhabwa inshingano zo kuba umujyanama muri Minisiteri y’Ingabo.
Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Salva Kiir yari yirukanye Gen. Majok wari umaze amezi arindwi ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo, amusimbuza Aturjong.
Ni icyemezo icyo gihe yafashe mu gihe mu majyaruguru ya Sudani y’Epfo harimo habera imirwano yarimo isakiranya ingabo za Leta n’inyeshyamba zo mu bwoko bw’aba Nuer bwa Riek Machar wahoze ari Visi-Perezida.
Icyo gihe kandi Leta ya Sudani y’Epfo yaje gufungira Machar iwe mu rugo imushinja gufasha izo nyeshyamba, ndetse nyuma aza kugezwa imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, ubwicanyi ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ifungwa rya Riek Machar ryazamuye ubwoba bw’uko Sudani y’Epfo ishobora kongera kwisanga mu ntambara ya gisivile iherukamo muri 2018 ubwo Kiir na Machar basinyanaga amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.


