Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko tombola yari iteganyijwe mu mukino wahuje u Rwanda na Bénin ku wa 10 Ukwakira 2025 itabashije gukorwa mu gihe cy’ikiruhuko (half-time).
Mbere y’umukino, FERWAFA yari yatangaje ko hazaba tombola idasanzwe igamije gushimisha abafana no kubashimira uburyo bakomeje gushyigikira Amavubi.
Mu itangazo ryari ryasohotse mbere y’umukino, ryagaragazaga ko abafana bazahagera hakiri kare bari buhabwe amahirwe yo gutsindira imyenda yemewe (official jersey) y’Amavubi, imipira yo gukina, ndetse no guhatanira ibihembo by’amafaranga bigera kuri 1,000,000 Frw.
Ariko, nyuma y’umukino, FERWAFA yashyize hanze itangazo ryo kwisegura, rigira riti: “Turamenyesha abakunzi b’Amavubi bari bemerewe gutombola mu bihembo by’amafaranga byari biteganyijwe gutangwa mu kiruhuko cy’umukino wahuzaga u Rwanda na Benin ko bitabashije gukorwa mu gihe cyari giteganyijwe. FERWAFA ibijeje ko mu mukino ukurikira w’Amavubi makuru, umubare w’abatsinda uzikuba kabiri.”
FERWAFA yanashimiye abafana bose bitabiriye uwo mukino, ibibutsa ko gutera inkunga ikipe y’igihugu ari urufunguzo rwo kubaka umupira w’amaguru uhamye mu Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, mu rwego rwo gushaka itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi 2026, waranzwe n’ubwitabire bukomeye bw’abafana bari baje gushyigikira Amavubi nubwo yabatengushye itsindwa igitego 1-0.


