Madagascar: Abasirikare biyunze ku bigaragambya bamagana Leta

Itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo za Madagascar kuri uyu wa Gatandatu ryiyunze ku baturage b’iki gihugu, ryifatanya na bo mu myigaragambyo bamaze iminsi bakora bamagana Leta. Ku wa 25 Nzeri ni bwo muri Madagascar hatangiye imyigaragambyo yatangijwe n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nka Gen Z, bamagana ibura ry’amazi ndetse n’amashanyarazi. Mu minsi mike ishize imyigaragambyo yafashe indi […]
Gen. Ndaywel wahoze ari ntasi nkuru ya FARDC yagerageje kwiyahura

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko GĂ©nĂ©ral-Major Christian Ndaywel wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare muri iki gihugu yagerageje kwiyahurira aho afungiye. Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko yahawe amakuru y’uko Ndaywel yagerageje kwiyahurira mu nzu y’ibanga (Safe House) y’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (DEMIAP), kuko “yicuza kuba yarijejwe ibidashoboka nyuma yo kubera […]
AlgĂ©rie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari ya mbere nini mu mateka

AlgĂ©rie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari ingana na miliyari 25 z’amadorali, biba ubwa mbere kigiye gukoresha amafaranga angana gutya. Iyi ngengo y’imari irangana na 20% y’iyo iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kizakoresha mu mwaka utaha wa 2026, dore ko giteganya miliyari 135. AlgĂ©rie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari kitigeze gikoresha na rimwe mu […]
FERWAFA yijeje abafana ibitangaza ntiyabikora

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko tombola yari iteganyijwe mu mukino wahuje u Rwanda na BĂ©nin ku wa 10 Ukwakira 2025 itabashije gukorwa mu gihe cy’ikiruhuko (half-time). Mbere y’umukino, FERWAFA yari yatangaje ko hazaba tombola idasanzwe igamije gushimisha abafana no kubashimira uburyo bakomeje gushyigikira Amavubi. Mu itangazo […]
U Rwanda rwihanangirije RDC: “Ibyo muvuga ni politiki yo gushaka gushinja abandi amakosa”Â

Mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner, yakomeje kunenga Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko butashyize igitutu gikomeye ku Rwanda ku birego byo gushyigikira umutwe wa M23, Kigali yo yasubije ivuga ko ibyo ari imikino ya politiki no gushaka gushinja abandi amakosa. Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yahaye EUObserver […]
Burkina Faso yanze kwakira abimukira bavuye muri Amerika yahanwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Burkina Faso ingamba zo kubima viza ku baturage bayo bose, nyuma y’uko Ouagadougou yanze kwakira bamwe mu bimukira Amerika yashakaga kohereza mu gihugu cyabo. Mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie TraorĂ©, yatangaje ko uhereye ubu, Abanya-Burkina Faso bazajya […]
RDC yijunditse ‘EU yanze gushyira igitutu ku Rwanda’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ThĂ©rèse Wagner Kayikwamba, yikomye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi awuhora ngo kuba waranze gushyira igitutu ku Rwanda. Kayikwamba mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru EUObserver, yashinje EU kugira indimi ebyiri biciye muri Politike yayo y’ibihano. Yagize ati: “Urebye uburyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wihutira gufata ibyemezo byo gushyiraho […]
Ntabwo twavuga ngo ntakundi, hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa: Mukazayire nyuma y’intsinzwi y’Amavubi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo mu bihe biri imbere Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izajye ibona intsinzi. Minisitiri Mukazayire yabigarutseho nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi yaraye atsinzwemo na Les GuĂ©pards ya BĂ©nin igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 80 w’umukino cya rutahizamu Tosin […]
Maj. Gen. Ruvusha yasoje inshingano i Cabo Delgado

Maj Gen Emmy K. Ruvusha wari Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira yashyikirije ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi Maj Gen Vincent Gatama wamusimbuye, nyuma y’umwaka ayobora ibikorwa bigamije guhashya ibikorwa by’iterabwoba muri iyi ntara. Guhererekanya ubuyobozi byabereye ku Cyicaro gikuru cy’Inzego z’umutekano z’u […]
FARDC yasabye FDLR kwishyikiriza ubuyobozi bwa RDC cyangwa MONUSCO

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyasabye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi bakishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni muri RDC), kugira ngo bacyurwe mu Rwanda. FARDC yahaye FDLR ubu busabe, nyuma y’amasezerano y’amahoro Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda zasinyanye muri Kamena uyu […]
Col. Rwagasana yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya PerezidaÂ

Perezida Kagame ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, yagize Col. Regis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasohoye mu izina rya Perezida wa Repubulika ni ryo ryemeza ibya ririya shyirwaho. Col. Rwagasana agomba kungiriza DieudonnĂ© Gatete wagizwe Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu kwezi gushize. Viviane […]