Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyasabye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi bakishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni muri RDC), kugira ngo bacyurwe mu Rwanda.
FARDC yahaye FDLR ubu busabe, nyuma y’amasezerano y’amahoro Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda zasinyanye muri Kamena uyu mwaka.
Ni amasezerano akubiyemo ingingo y’uko Kinshasa igomba gusenya umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hanyuma u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.
Mu kwezi gushize ubwo intumwa z’ibihugu byombi zahuriraga mu biganiro i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zemeranyije ko ibikorwa byo gusenya FDLR bigomba gutangira muri uku kwezi k’Ukwakira.
Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge Bomusa mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, yasabye abagize FDLR kwishyikiriza Leta cyangwa MONUSCO.
Ati: “Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa bya gisirikare yemejwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2025 n’Itsinda ry’Ubugenzuzi bw’Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe na Repubulika y’u Rwanda ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirahamagarira imitwe yose y’inyeshyamba za FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO, mu rwego rwo kubafasha gutaha mu gihugu cyabo cy’u Rwanda bakomokamo.”
Ekenge kandi yasabye abaturage basanzwe bavugana bihoraho na FDLR “kwitandukanya na yo, kandi bagakangurira abo barwanyi kwishyikiriza inzego za RDC cyangwa MONUSCO nta mananiza.”
Yunzemo ati: “Mu gihe cyose haba hari abanze cyangwa barwanyije ubu butumwa, ingabo za FARDC zizabategeka gushyira intwaro hasi ku gahato cyangwa ku ngufu, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Washington”.
FARDC yanibukije abasirikare bayo bose ko batemerewe na gato kugirana imikoranire iyo ari yo yose na FDLR, haba kuyiha ubufasha cyangwa gukorana mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.
Gen. Ekenge yibukije ko uwo ari we wese uzarenga kuri iyo gahunda azahanwa bikomeye.
Yasabye kandi FDLR gufasha mu rugendo rw’amahoro ruriho, biciye mu “kwishyikiriza ubuyobozi nta kurwana cyangwa kumena amaraso”.


