Maj Gen Emmy K. Ruvusha wari Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira yashyikirije ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi Maj Gen Vincent Gatama wamusimbuye, nyuma y’umwaka ayobora ibikorwa bigamije guhashya ibikorwa by’iterabwoba muri iyi ntara.
Guhererekanya ubuyobozi byabereye ku Cyicaro gikuru cy’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, giherereye mu Karere ka MocĂmboa da Praia.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko muri uyu muhango, aba bayobozi bombi bashimiye Ingabo na Polisi barangije ubutumwa bwabo ku bw’ubwitange bagaragaje n’ibyagezweho bifatika mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi.
Mu gihe bamaze bakorera muri iyi ntara, abagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya iterabwoba, aho bafashe uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba. Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.
Ingabo z’ u Rwanda kandi zatoje icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, banashimangira ubufatanye n’ingabo na polisi bya Mozambique, ndetse banafasha kubaka icyizere hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.


