Algérie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari ingana na miliyari 25 z’amadorali, biba ubwa mbere kigiye gukoresha amafaranga angana gutya.
Iyi ngengo y’imari irangana na 20% y’iyo iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kizakoresha mu mwaka utaha wa 2026, dore ko giteganya miliyari 135.
Algérie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari kitigeze gikoresha na rimwe mu mwaka umwenmu mateka yacyo, mu gihe umwuka utifashe neza hagati y’iki gihugu n’ibindi byo mu karere ka Sahel bituranye na cyo.
Impuguke zigaragaza ko umupaka w’amajyepfo ya Algérie umaze imyaka ibarirwa mu icumi ubangamiwe n’umutekano muke, kubera impamvu nyinshi zirimo kuba ibihugu bihana imbibi na yo byugarijwe n’umutekano muke, ubwiyongere bw’imitwe y’intagondwa, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiyobyabwenge ndetse n’ihuzanzira ritemewe ry’abimukira.
Hejuru y’ibyo Algérie imaze iminsi irebana ay’ingwe na Mali, nyuma y’uko mu mezi atandatu ashize iki gihugu cyahanuye drone y’uriya muturanyi wayo wo mu majyepfo.
Ni Mali ku rundi ruhande ishyigikiwe n’ibihugu bya Niger na Burkina Faso byamaze kwishyira hamwe.
Algérie nanone imaze igihe yugarijwe n’umutekano muke ku gice cy’uburasirazuba bwayo, kubera umutekano muke uri muri Libya kuva muri 2011 ubwo Col. Muammar Gadaffi wari Perezida wa kiriya gihugu yicwaga.
Ni mu gihe mu burengerazuba hari Maroc bamaze imyaka ine barebana ay’ungwe, ndetse ibihugu byombi bimaze igihe bihanganira kwibikaho intwaro zikomeye.


