Perezida Kagame ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, yagize Col. Regis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika.
Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasohoye mu izina rya Perezida wa Repubulika ni ryo ryemeza ibya ririya shyirwaho.
Col. Rwagasana agomba kungiriza Dieudonné Gatete wagizwe Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu kwezi gushize.
Viviane Mukakizima wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yagizwe Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Minisitiri w’Intebe.


