G3N-KDuXgAExWv_

Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda ruzakomeza kurokoka imijugujugu ruterwa

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko rwaciye mu mwijima ariko bitazarubuza guharanira kurabagirana nubwo ruhora ruhanganye n’imijugujugu ruterwa n’ibihangange.

G3N KEHW8AAhT92

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 mu nama yagiranye n’Akanama Ngishwanama ka Perezida (PAC), urubuga ruhuza impuguke z’abanyarwanda n’amahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo n’inama ku iterambere ry’u Rwanda, yabereye muri Kigali Golf Resort.

G3N

 

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yagize ati: “Mu Rwanda, twarokotse, hashize imyaka 31, ibyago byacu bwite, none tugomba kurokoka ibindi bintu byinshi biva hanze. Ariko amateka yatwigishije kandi ko n’iyo haba hari umwijima, haba mu Rwanda, cyangwa muri Afurika, cyangwa ku Isi yose, tumwe muri utwo turere duto dushobora kurabagirana no kwerekana urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurarabagirana. Tugomba kumenya neza ko tuzarokoka urugamba rwacu kandi tugatera imbere, kandi tukagana aho dushaka kuba n’aho abandi bari babikoze neza mbere yacu. Guhindura aha hantu hacu hato ni mu buryo bwacu bwo kubikora mu gihe dukomeza kurokoka imijugujugu duterwa n’abakomeye. ”

G3N KEAXAAATItV

Muri rusange, ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na PAC (Presidantial Advisory Council), byibanze ku buryo bushya kandi bufatika bwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’igihugu no kuganira ku bibazo by’akarere ndetse n’Isi.

G3N KEFWwAAz7 s G3PtdB9W4AA 7AF

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *