csm_Gasabo_122321pdf_545dd2d8f3_f130dad671 (2)

Gasabo: Ushinjwa gukubita umugore igiti giteyemo imisumari azasomerwa mu cyumweru gitaha

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu minsi ishize rwaburanishije umugabo w’imyaka 48 ukurikiranweho gukubita umugore babanaga igiti giteyemo imisumari akamukomeretsa bikabije nyuma yo kugirana amakimbirane. Uyu azasomerwa mu cyumweru gitaha.

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 26/07/2025 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu wa Cyimana.

Ubushinjacyaha Bukuru bwashyize ahagaragara aya makuru kuri uyu wa Gatatu ushize, buvuga ko ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore bamaranye imyaka 24 babana batarasezeranye yamukubise igiti giteyemo imisumari inshuro ebyibiri mu mutwe akamukomeretsa bikabije.

Uregwa yemera icyaha mu iburanisha; agasobanura ko atari agambiriye kumwica. Nyuma yo kumva ikirego cy’Ubushinjacyaha n’ibisobanuro by’uregwa, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rutangaza ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 21/10/2025.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi akurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 na 107 z’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *