Ngoma: Hapfundikiwe urubanza rw’ushinjwa kwica umuturanyi akanamwiba

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma kuwa 13 Ukwakira rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ukurikiranweho kwica umuturanyi we amuteye icyuma mu ijosi nyuma akamwiba ndetse n’abandi babiri birengagije gutabara uwishwe. Bivugwa ko icyaha akurikiranweho cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 14/11/2024, mu Mudugudu wa Akabungo, Akagali ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka […]
Sadate wifuzaga ko Abanye-Congo bajya basukura imisarane yo mu Rwanda yasabye imbabazi

Umushoramari Munyakazi Sadate yasabye imbabazi, nyuma y’amagambo atakiriwe neza aheruka gutangaza ku baturage b’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amagambo yatumye Sadate yotswa igitutu yayatangaje ku wa 12 Ukwakira, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro. Yabwiye urubyiruko rwari […]
Umuhungu w’imyaka 17 ari gushakishwa nyuma yo gutera inda mushiki we w’imyaka 25

Umuhungu w’imyaka 17 ukomoka muri Zambia arashakishwa na polisi nyuma yo gusambanya no gutera inda mushiki we w’imyaka 25, ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri. Umuyobozi w’igipolisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yatangaje ko iki kibazo cyatangajwe n’umubyeyi w’abo bana, utuye mu kagari ka Maambo Masomba, mu murenge wa Hamaundu ho muri Zambia. […]
Kinshasa: Abajura bitwaje intwaro bahanganye n’abashinzwe umutekano muri banki

Ahazwi nka Place Victoire, i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ukwakira, abajura bitwaje intwaro bafatiye bugwate abantu benshi muri banki yitwa Rawbank, babiba ubwoba mu gace kaba gahuze cyane biba ngombwa ko abashinzwe umutekano bagota ako gace kugirango basubize ibintu mu buryo. Ibi bikorwa […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Raila Odinga n’abanya-Kenya

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya ndetse n’abaturage b’iki gihugu, nyuma y’urupfu rw’uriya mukambwe rwabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira. Odinga wari ufite imyaka 80 y’amavuko yaguye i Mumbai mu Buhinde aho yari yagiye kwivuza uburwayi butaramenyekana. Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga […]
Nairobi iragenda iba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya RDC – Muyaya

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, aremeza ko umurwa mukuru wa Kenya umaze kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya igihugu cye nyuma y’uko havukiye undi mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi Muyaya yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye i Washington, afatanyije na minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze, […]
Indege yagiye gutwara umurambo wa Raila Odinga yaciye agahigoÂ

Indege ya Sosiyete ya Kenyan Airways yagiye gutwara umurambo w’umunyapolitiki Raila Odinga, yaciye agahigo ko kuba iya mbere yakurikiranirwaga hafi n’abantu benshi ku rubuga rwa Flightradar24. Ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira ni bwo Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya yapfuye ku myaka 80 y’amavuko. Yaguye mu Buhinde. Indege yagiye gutwara umurambo we […]
Leta y’u Rwanda irashinja amabanki gukamura abaturage

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kuvugurura urwego rw’amabanki nyuma yo gusanga uburyo akoramo bushyira inyungu zayo imbere kurusha inyungu z’abaturage. Ibi byashyizwe ahagaragara muri raporo nshya y’ingenzi izamurikirwa abakuru b’amabanki n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Kane mu nama irabera muri Kigali Convention Center. Gahunda nshya yiswe Financial Sector Development Strategy (FSDS 2025–2030) igamije guca […]
Mbisubiyemo uwo bibabaza yubike inda birashira: Sadate yatsimbaraye ku mvugo ye yateje impaka

Umushoramari Munyakazi Sadate aherutse kuvuga ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane no kwiteza imbere, ku buryo mu gihe kizaza bazaba ari bo baha Abarundi n’Abanye-Congo akazi ko gukubura imihanda no koza ubwiherero. Ibi yabivugiye ku wa 12 Ukwakira 2025, mu kiganiro yahaye urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, agamije kubakangurira gukora cyane no kwihangira imirimo, abishingiye ku […]
Ubucucike muri za gereza bwagabanyutseho 30% – NCHR

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko habaye igabanuka rya 30% ry’ubucucike mu bigo ngororamuco byo mu Rwanda kuva mu 2023/2024. Perezida wa Komisiyo, Providence Umurungi, yabivuze kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 15 Ukwakira, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Raporo y’Ibikorwa y’Umwaka wa 2024-25. Iyi Raporo ikubiyemo ibyagezweho, ibikwiye […]
Gasabo: Ushinjwa gukubita umugore igiti giteyemo imisumari azasomerwa mu cyumweru gitaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu minsi ishize rwaburanishije umugabo w’imyaka 48 ukurikiranweho gukubita umugore babanaga igiti giteyemo imisumari akamukomeretsa bikabije nyuma yo kugirana amakimbirane. Uyu azasomerwa mu cyumweru gitaha. Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 26/07/2025 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu wa Cyimana. Ubushinjacyaha Bukuru bwashyize ahagaragara […]
Sudani: RSF yibasiye ibigo bya gisirikare i Kharthoum
Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 15 Ukwakira, Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Sudani muri Leta ya Khartoum muri Sudani nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza. Urubuga rw’amakuru rwa Sudan Tribune rwavuze ko Ingabo za Sudani zahagaritse indege zitagira abaderevu 10 zagabye igitero ku gisirikare mu majyaruguru ya Omdurman, mu […]
AU yahagaritse Madagascar nyuma yo kubamo coup d’Ă©tat

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse Madagascar, kubera ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kuba muri iki gihugu cy’ikirwa giherereye mu nyanja y’Abahinde. AU yafashe iki cyemezo mu gihe Colonel Michael Randrianirina uyoboye abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina azarahirira kuyobora Madagascar mu buryo bw’inzibacyuho, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira. Uyu muryango ku wa Gatatu […]
Umukire Sadate mu nzozi z’uko Abarundi bazajya bakubura imihanda y’u Rwanda, abanye-Congo bakoza ubwiherero

Rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate akomeje kunengwa n’abatari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’amagambo atakiriwe neza yavuze ku baturage batuye mu bihugu bikikije u Rwanda. Amagambo akomeje gutuma Sadate yibasirwa yayatangaje ku wa 12 Ukwakira, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, mu murenge wa Gatenga w’akarere ka Kicukiro. Yabwiye urubyiruko […]
Kamonyi: Imodoka ya Howo yishe abantu babiri abandi 11 ibagira inkomere

Mu Karere ka Kamonyi, ahazwi nko ku Ruyenzi, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonganye n’izindi modoka eshanu, ihitana abantu babiri ndetse 11 barakomereka, barimo babiri bakomeretse cyane. Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Ukwakira 2025 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu Murenge wa Runda, hafi ya santere ya Ruyenzi. Uvugira Polisi […]