Ahazwi nka Place Victoire, i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ukwakira, abajura bitwaje intwaro bafatiye bugwate abantu benshi muri banki yitwa Rawbank, babiba ubwoba mu gace kaba gahuze cyane biba ngombwa ko abashinzwe umutekano bagota ako gace kugirango basubize ibintu mu buryo.

Ibi bikorwa bigenda byiyongera mu buryo buteye ubwoba muri iyi minsi i Kinshasa, bigaragaza umutekano muke ugenda wiyongera muri uyu mujyi, aho ibitero by’abantu bitwaje intwaro bikunze kumvikana, bigatuma abayobozi bakaza ingamba z’umutekano mu gihe ibyaha bigenda byiyongera.

Ibiro bya Minisitiri wungirije w’umutekano imbere mu gihugu byatangaje ko “Bitewe n’ubutabazi bwihuse bw’Igipolisi cy’Igihugu cya Congo (PNC), gishyigikiwe n’izindi nzego z’umutekano, ikibazo cy’bujura kuri Place Victoire ubu cyagenzuwe burundu, umutekano w’abaturage uragarurwa. Abashinzwe umutekano bakomeje ibikorwa byabo byo kugenzura kuri terrain.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko nta bakozi cyangwa abakiriya bakomeretse, ariko ntiharatangazwa uko byarangiye kuri abo bajura bari bafashe bugwate abantu muri banki


