G3Tjo9wXsAAJh6l

Ubucucike muri za gereza bwagabanyutseho 30% – NCHR

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko habaye igabanuka rya 30% ry’ubucucike mu bigo ngororamuco byo mu Rwanda kuva mu 2023/2024. Perezida wa Komisiyo, Providence Umurungi, yabivuze kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 15 Ukwakira, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Raporo y’Ibikorwa y’Umwaka wa 2024-25. Iyi Raporo ikubiyemo ibyagezweho, ibikwiye gukomeza kunozwa n’inzego bireba mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Umurungi yavuze ko iryo gabanuka ryatewe ahanini no gukoresha ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane (Alternative Dispute Resolution ), nk’abunzi no kwemera icyaha utaruhije ubushinjacyaha ukagabanyirizwa ibihano ndetse no gufungura ikigo ngororamuco cya Nyamasheke.

Komisiyo ivuga ko abantu 74.253 bari bafungiwe mu bigo 14 ngororamuco, harimo abagabo 68.944, abagore 4,773, abahungu 516, n’abakobwa 20. Kugeza ku itariki ya 31 Kanama, amakuru ya RCS yerekanye ko ibigo ngororamuco bifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 68.933 byari bifungiwemo abantu 71.561, byerekana ko umubare w’abantu ukomeje kugabanuka.

G3TjvWnXYAAjZN0

Yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe muri Werurwe 2025 hagamijwe gusuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa, Komisiyo yasanze ubucucike bwaragabanutse buva kuri 134.3 ku ijana muri 2023/2024 bugera kuri 110 ku ijana muri 2024/2025. Yongeyeho ko ku itariki ya 31 Kanama uyu mwaka, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) rwatangaje ko bwongeye kugabanuka bugera ku 103.8 ku ijana.

Umurungi yerekanye ko gukomeza gukoresha no kurushaho gusobanukirwa n’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane bizazana iterambere mu kugabanya ubucucike.

Ati: “Twakoze kandi ubuvugizi ku bigo ngororamuco nka Rwamagana, bikomeje guhura n’ubucucike ndetse n’ibigo nderabuzima bihegereye bitewe n’abantu benshi bafunzwe. Ibi bishobora guteza ibibazo bikomeye, cyane cyane mu gihe cy’indwara nk’igituntu”.

Ibindi bintu byagize uruhare mu kugabanya ubucucike harimo kurekurwa by’agateganyo, imbabazi za perezida, gukoresha cyane ibihano umuntu akora adafunzwe, ndetse n’imfungwa nyinshi zirangiza ibihano kuruta ibihano bishya.

G3TjzFvXgAAkriM

Abadepite bashimye igabanuka ry’ubucucike muri gereza.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano yavuze ko mu myaka yashize, raporo za NCHR zagaragaje ko umubare w’abagororwa wiyongera.

Ati: “Nizeye ko ingamba zafashwe zizakomeza gushyirwa mu bikorwa. Kugabanya ubucucike burenga 134 ku ijana bikagera ku 100% ni ikintu gikomeye cyagezweho”.

Senateri Sosthene Cyitatire na we yashimye iryo gabanuka, agaragaza uruhare gufungura ikigo ngororamuco cya Nyamasheke byagize mu koroshya ubukana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *