Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse Madagascar, kubera ihirikwa ry’ubutegetsi riheruka kuba muri iki gihugu cy’ikirwa giherereye mu nyanja y’Abahinde.
AU yafashe iki cyemezo mu gihe Colonel Michael Randrianirina uyoboye abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina azarahirira kuyobora Madagascar mu buryo bw’inzibacyuho, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira.
Uyu muryango ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira ni bwo watangaje ko wafashe icyemezo cyo guhagarika Madagascar mu nzego zawo zose.
Perezida wa Komisiyo yawo, Mahamoud Ali Youssouf, yatangaje ko kiriya cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yahuje abagize akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano.
Uyu muryango kandi wagaragaje ko utazigera na rimwe wihanganira ko hari igihugu kiwugize cyabamo ihinduka ry’ubutegetsi rinyuranyije n’itegeko nshinga.
Perezida mushya wa Madagascar agiye kurahira, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ku wa Kabiri yeguje Perezida Andry Rajoelina na we wari umaze amasaha make ayisheshe.
Ni Rajoelina kugeza ubu utaregura ku nshingano zo kuyobora igihugu, n’ubwo amaze iminsi ine yarahunze nyuma yo kumenya amakuru y’icyo yise umugambi wo gushaka kumwica.


