Depite Justin Bitakwira uhagarariye agace ka Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yasabye Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC kuva mu biro bakajya ku rugamba, avuga ko bakwiye gukora ibishoboka byose bakarinda umujyi wa Baraka kujya mu maboko ya AFC/M23.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya Top Congo FM, Bitakwira yanenze abayobozi bakuru b’igisirikare, ababwira ko igihe kigeze ngo bajye kuyobora ibikorwa byo kurinda igihugu aho kuguma mu biro.
Yagize ati: “Bwana Minisitiri w’Ingabo, Bwana Mugaba Mukuru w’Ingabo, nimuve mu biro bifite ubukonje (climatisation), mujye kurwanira Igihugu. Ni cyo mwashyiriweho. Niba mutabishoboye, nimwegure, abandi bazabasimbure.”
Bitakwira yavuze ko Baraka ifite akamaro gakomeye mu rwego rw’igisirikare, kuko ngo iramutse ifashwe na AFC/M23, byafungura inzira yerekeza mu mujyi wa Kalemie binyuze ku Kiyaga cya Tanganyika ndetse no ku muhanda uva Fizi-Baraka ujya Kalemie.
Ati: “Uyu munsi, Baraka iramutse ifashwe, umwanzi yabona inzira ifunguye. Hari Ikiyaga cya Tanganyika kigana Kalemie, kandi hari n’umuhanda uva Fizi-Baraka ugana Kalemie. Twaba dufunguriye umwanzi inzira.”
Aya magambo aje mu gihe imirwano ikomeje kwegera umujyi wa Baraka.
Ku wa 4 no ku wa 5 Nyakanga, ubuyobozi bwa FARDC bwatangaje ko ihuriro rigizwe na AFC/M23 na Twirwaneho ryagabye ibitero rikoresheje drone mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, birimo Baraka.
Ni ibitero amakuru avuga ko byaguyemo abasirikare batari bake ba FARDC n’ingabo z’u Burundi.
Ku wa 6 Nyakanga, agace kazwi nko kwa Mulima, kari nko mu bilometero 40 uvuye i Baraka, kaje gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23, mu gihe umujyi wa Baraka wari ugikomeje kugenzurwa na FARDC.
Kwa Mulima hafashwe hiyongera ku tundi duce tw’ingenzi turimo n’aka Point-ZĂ©ro gasanzwe ari amasangano y’imihanda yerekeza mu mijyi ya Baraka na Fizi.


