umugore-17

Umuhungu w’imyaka 17 ari gushakishwa nyuma yo gutera inda mushiki we w’imyaka 25

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu w’imyaka 17 ukomoka muri Zambia arashakishwa na polisi nyuma yo gusambanya no gutera inda mushiki we w’imyaka 25, ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri.

Umuyobozi w’igipolisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yatangaje ko iki kibazo cyatangajwe n’umubyeyi w’abo bana, utuye mu kagari ka Maambo Masomba, mu murenge wa Hamaundu ho muri Zambia.

Nk’uko byavuzwe, ibi byabaye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, ubwo umubyeyi wabo yari yagiye ku kazi i Mazabuka, asiga nyirakuru w’imyaka 73 areberera abana. Mu gihe yarangayeho, umuhungu yahise asambanya mushiki we, nk’uko byatangajwe na Bwana Daka.

Nyuma y’iperereza, byagaragaye ko mushiki we yatewe inda, maze mu gihe cy’ikiganiro n’inzego z’ubutabera, yemeye ko umuvandimwe we ari we wabikoze.

Bwana Daka yasabye abaturage gutanga amakuru yose yafasha gufata uyu muhungu w’imyaka 17, n’ubu akaba akiri gushakishwa na polisi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *