munyakazi_sadate-3

Mbisubiyemo uwo bibabaza yubike inda birashira: Sadate yatsimbaraye ku mvugo ye yateje impaka

Sangiza iyi nkuru

Umushoramari Munyakazi Sadate aherutse kuvuga ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane no kwiteza imbere, ku buryo mu gihe kizaza bazaba ari bo baha Abarundi n’Abanye-Congo akazi ko gukubura imihanda no koza ubwiherero.

Ibi yabivugiye ku wa 12 Ukwakira 2025, mu kiganiro yahaye urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, agamije kubakangurira gukora cyane no kwihangira imirimo, abishingiye ku rugendo rwe rw’ubuzima.

Sadate yasobanuye ko yavukiye mu cyaro gikennye kitagiraga amazi, amashanyarazi, amashuri cyangwa ivuriro, ariko akabasha kwigira no gutera imbere.

Yabwiye urubyiruko ko amahitamo umuntu akora ari ingenzi cyane, abasaba kutaguma gutegereza akazi, ahubwo bagaharanira kuba abikorera ku giti cyabo.

Yongeyeho ati: “Tugomba gukora ku buryo tuzagera aho Abarundi bazajya kuza gukubura imihanda yacu, n’Abanye-Congo kuza koza ubwiherero bwacu, kuko tuzaba twarabasize mu iterambere no mu bukire.”

Aya magambo ye yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yarengereye kandi asebya abandi baturage b’ibihugu by’abaturanyi, mu gihe abandi bavugaga ko yashishikarizaga Abanyarwanda gukora cyane no gutekereza imbere.

Nubwo byateje umwuka mubi, Sadate yavuze ko ntacyo yicuza ku byo yavuze.

Mu butumwa yashyize kuri X (Twitter) mu gitondo cyo ku wa Kane, yagize ati:Ati “ Iyo uri umuyobozi aho guteza imbere abo uyobora n’igihugu cyawe ahubwo ukirirwa wigisha urwango, amacakubiri n’ubugome, uba uraga abaturage bawe kuzaba abagaragu b’ibindi bihugu, Uku ni ukuri. Abarundi n’Abanye-Congo nimutava mu nzira yo kwanga u Rwanda n’Abanyarwanda nk’uko mwirirwa mubitozwa, muzarangira mwoza ubwiherero munakubura imihanda yacu, ibi si ibanga si igitutsi ahubwo ni ukuri.”

Yakomeje agira ati: “abandakariye kuko nababwiye ukuri mwakagombye gufungura ubwenge bwanyu ahubwo mukarakarira abayobozi babi kandi badashobotse mufite, njyewe ndarengana, ndi nka wa wundi wavuze ko Isi izenguruka Izuba, akabizira, nyuma y’igihe bagasanga baramurenganyije.”

Yunzemo agira ati: “Mbisubiyemo kandi uwo bibabaza yubike inda birashira, u Rwanda tuzaba abakire ku buryo imihanda yacu n’ubwiherero byacu bizajya byozwa n’Abanye-Congo nAbarundi, ikindi nongeyeho ni uko tuzaba tubavunnye amaguru tunabarinze kwiroha mu nyanja ngo murajya kubikora iyo mubazungu. Ibi n’ibitekerezo byanjye uwo tutabihuje azane ibye.”

Yasoje agira ati: “Iyo ntanze igitekerezo nkabona ingunguru zirimo ubusa zibomborekana ndahigama nkajya ku ruhande kugira ngo ntaba nka zo. Iyo kandi ubonye zibomborekana ari nyinshi ujye umenya ko zakubitiwe ahareba inzega.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *