GIKXTDxW4AEUEqR.jpg_large

Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Raila Odinga n’abanya-Kenya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya ndetse n’abaturage b’iki gihugu, nyuma y’urupfu rw’uriya mukambwe rwabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira.

Odinga wari ufite imyaka 80 y’amavuko yaguye i Mumbai mu Buhinde aho yari yagiye kwivuza uburwayi butaramenyekana.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije umuryango we, Perezida William Ruto ndetse n’abanya-Kenya.

Ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda ndetse no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije byimazeyo umuryango wa Rt. Hon. Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto ndetse n’abaturage ba Kenya ku bw’urupfu rwa Rt. Hon. Raila Odinga.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwitange Odinga yagaragaje mu gukorera rubanda n’ubudahemuka yagaragaje mu kwimakaza demokarasi, ubutabera n’ubumwe muri Kenya no ku mugabane w’Afurika, bizahora byibukwa n’ibisekuruza bizaza.

Yunzemo ati: “Twifatanyije n’ubuyobozi bwa Kenya n’abaturage bayo muri iki gihe cy’icyunamo.”

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *