Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’igihugu w’ubuyobozi bwa Trump nyuma waje guhinduka umunenga, yashinjwe ibyaha kuri uyu wa Kane ushize.
Bolton yashinjwaga kubika no kohereza amakuru y’ingabo z’igihugu ku bantu batabyemerewe. Inyandiko y’ibirego ivuga ko yasangije bene wabo impapuro zirenga 1.000 zerekeye ibikorwa bya leta.
Bolton yabaye umujyanama mu by’umutekano w’igihugu ndetse na ambasaderi mu Muryango w’Abibumbye mu gihe kirenga umwaka muri manda ya mbere ya Trump.
Yirukanwe mu 2019 kandi kuva ubwo aba umwe mu bantu bakomeye banenga Perezida Donald Trump nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Muri Kanama, nibwo abakozi ba FBI basatse inzu ya Bolton, mu rwego rwo gukora iperereza ku bijyanye no gufata nabi inyandiko z’ibanga.
Uwunganira Bolton yavuze ko umukiriya we “atigeze asangiza abandi bantu cyangwa ngo abike amakuru mu buryo butemewe n’amategeko.”


