Perezida Yoweri Museveni yongeye gushimangira ko Uganda yiyemeje kurushaho kunoza umubano n’igihugu cya Iran, hibandwa ku kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse yemera no kuzasura iki gihugu cyo mu Kigobe cya Perse mu minsi iri imbere.
Museveni yasezeranyije ibi mu nama yagiranye n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru za Iran ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr. Seyed Abbas Araghchi. Iyi nama yabereye iruhande rw’inama ya 19 y’abaminisitiri y’Ihuriro ridafite aho Ribogamiye yabereye muri Speke Resort Munyonyo i Kampala.
Mu magambo ye, Museveni yagize ati: “Twiteguye guteza imbere no gushimangira umubano wacu na Iran. Ku bucuruzi, tugiye gutera intambwe.”
Mu ijambo rye, Araghchi yashyikirije Museveni indamutso ya Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, anamuha ubutumire bwo gusura Iran. Yakomoje ku ruzinduko “rwiza kandi rwagenze neza” rwa nyakwigendera Perezida Ebrahim Raisi muri Uganda mu myaka ibiri ishize.
Museveni yemeye ubwo butumire, avuga ko azasura Iran nyuma y’amatora ateganijwe muri Uganda, Araghchi yishimira igisubizo, yise “inkuru nziza cyane.”
Ku bufatanye mu by’ubukungu, Araghchi yemeye ko ubucuruzi buriho buri hasi ariko agaragaza ko afite icyizere cyo kubuzamura. Yavuze ko amasosiyete menshi yo muri Iran ashishikajwe n’imishinga y’ubwubatsi muri Uganda anasaba ko ibihugu byombi byagira komisiyo ishinzwe ubukungu ihuriweho kugira ngo ifungure amahirwe mashya.


