Ba ofisiye babiri, umwe wo mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’undi wo mu Gipolisi cy’Igihugu cya Congo (PNC), bahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri maze birukanwa mu gisirikare muri dosiye y’abasivili bagera kuri mirongo ine biciwe mu gitero muri centre ya Komanda, muri Teritwari ya Irumu.
Imyanzuro y’urukiko, yatangajwe ku wa Gatatu, itariki 15 Ukwakira 2025, muri Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri, nyuma y’urubanza rwabereye mu ruhame nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Uwa mbere ni Colonel Justin Gere Kengu, wakatiwe imyaka makumyabiri (20) y’igifungo, ndetse yirukanwa muri FARDC, mu gihe Komiseri Mukuru wungirije, Noël Kangamina, yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani (8) yirukanwa muri Polisi, kandi bose bahamwe n’icyaha cyo kurenga ku mahame agenga inzego zombi no kugurisha amasasu y’intambara.
Bategetswe kandi kwishyura amagarama y’urubanza 500.000 FC na 400.000 FC mu gihe cy’iminsi umunani.
Nk’uko Urukiko rubitangaza, abo ba ofisiye bombi bananiwe inshingano zabo kuko bananiwe kugira icyo bakora mu gihe cy’igitero cyagabwe muri Komanda.
Muri Nyakanga 2025, abasivili bagera kuri mirongo ine baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF, abenshi muri bo bakaba bari mu cyumba cy’amasengesho muri Komanda, habura ubatabara yaba FARDC na PNC.


