SA: Abajura bigabye ku biro bya polisi biba inzoga zafashwe mu bihe bya guma mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Abajura batazwi umubare ni bo binjiye mu biro bya polisi bya Eastern Cape, kuri sitasiyo ya Eliotdale, muri Afurika y’Epfo, biba amacupa menshi y’inzoga zitandukanye zari zafatiwe mu tubari twishe amabwiriza yo gufunga mu bihe byo kwirinda Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Brig. Vishnu Naidoo yatangaje ko ibi byabayeho kuwa Gatatu w’iki cyumweru aho abajura bibye amacupa y’inzoga atazwi umubare. Ikinyamakuru Dispatch gitangaza ko aba bajura bibye amacupa 30 ya Whiskky, aya Gin na Brandy.

Uyu ati “ Twabwiwe ko amacupa 11 ari yo yibwe, agera kuri 30 ya Whisky, Brandy na Gin yaribwe.”

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere abajura biba polisi muri iki gihugu. Mu Kuboza 2019, abajura barashe umupolisi witwa Senwabo Shoga, bamutwara imodoka y’akazi ka paturuye. Aba ngo bakoresheje iyi modoka bajya kwiba ku iduka ricuruza inzoga zihenze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *