Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) n’Igishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (FDA) batangaza ko hakiri icyuho mu gukora udupfukamunwa muri ibi bihe dukenewe cyane hirindwa kwanduzanya Coronavirus. Kugeza ubu, ibigo 38 byari byahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa mu Rwanda ntibihaza abaturage badukeneye bose. Aba bamaze gukora utugera kuri miyoni 2.5 mu gihe bagomba kutugeza kuri miliyoni zisaga 12 z’Abanyarwanda. Mu kiganiro na KT Radio Ubyumva ute? RSB na FDA bemeye ko hakiri ibura ry’udupfukamunwa hagendewe ku ngano y’udukorwa ndetse n’udukenewe. Antoine Mukunzi, Umuyobozi ushinzwe kugenzura iby’ireme muri FDA ati “ Haracyakenewe udupfukamunwa. Turasaba ko abandi babishoboye kuba badutunganya kugira ngo tugere ku baturage bose bashaka gukora ingendo.” Mporanzi ati “ Udupfukamunwa twinshi turakenewe kugira ngo umuntu ajye yambara kamwe mu masaha hagati y’ane n’atandatu nk’uko OMS ibisaba. Dushobora gukora twinshi ku buryo twazajya tutwohereza mu mahanga.” Kugeza ubu udupfukamunwa 500, 000 ni two dukorwa ku kwezi bivuye kuri 120, 000 twakorwaga. FDA ivuga ko hakenewe nibura miliyoni ku munsi kugira ngo abadukeneye batubone. Ibi bigo bivuga ko icyijyanye n’ubuziranenge ku dukorwa nabyo bizakomeza kwitabwaho nk’uko bisanzwe binyuze mu igenzura. Ibi bigo biratangaza ko udupfukamunwa ari iyanga mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yatanze amabwiriza ko buri muturage usohotse iwe agomba kukambara.
Samuel Mporanzi, umuyobozi muri RSSB na we yemera ko iki gikoresho cyifashishwa mu kwirinda Coronavirus ari iyanga.


