B-52H Stratofortress ziri mu zoherejwe muri iki kirere

Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje indege z’intambara mu kirere cy’umugabane w’u Burayi, hejuru y’inyanja y’Ubuhinde na Pacifique kuri uyu wa 13 Gicurasi 2020 mu rwego rwo guha gasopo ibihugu ifata nk’abanzi kugira ngo bimenye ko yiteguye no kurwana n’ubwo itorohewe n’icyorezo cya Covid-19.

Igitangazamakuru The Sun kivuga ko izi ndege zo mu bwoko bwa B-52H, B-2,B-1B, F-16, MiG-29 na KC-135 zifite ubushobozi bwo kurasa za misile mu ntera ndende, zazengurutse iki kirere zisa n’iziri mu myiyerekano.

Umuyobozi uhagarariye ingabo z’Amerika zo mu kirere ku mugabane w’i Burayi n’Afurika, Gen. Jeffret Harrigan yavuze ko nta mwanzi ugomba gukora ikosa ngo agabe igitero kuri iki gihugu cyangwa ngo abangamire inyungu zacyo, ati: “Kubera ko twiteguye, turashoboye kandi twahangana ndetse tukanarwana mu gihe bibaye ngombwa.”

Ubusesenguzi bw’iki gitangazamakuru buvuga ko u Bushinwa n’u Burusiya ari byo ‘banzi’ bagenewe ubu butumwa na Gen. Harrigan cyane ko muri iki gihe cya Covid-19 byagize ubushyamirane mu nyanja y’u Bushinwa bw’Epfo bushingiye ku mato manini ya Malaysia atwara amavuta anyura muri aya mazi.

Izi ndege zoherejwe muri iki kirere nyuma y’amato y’intambara atatu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje muri iyi nyanja kugira ngo zirindire umutekano ibikorwa bya Malaysia by’ubutwazi bw’amavuta; bimaze iminsi bibangamirwa n’u Bushinwa.

Isura y’ubwoko bw’indege Amerika yohereje muri iki kirere

B-52H Stratofortress ziri mu zoherejwe muri iki kirere
B-52H Stratofortress ziri mu zoherejwe muri iki kirere
B-2 Spirit
B-2 Spirit
B1-B Lancer
B1-B Lancer
F-16, imwe mu bwoko bwa Falcon
F-16, imwe mu bwoko bwa Falcon
MiG-29
MiG-29
KC-135 Stratotanker
KC-135 Stratotanker

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    Abo banyamerika nabibone none malisiya bajya kuyirindira umutekano gute ahubwo ko bashaka guteranya ubushinwa nabavandimwe baturanye

  2. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    Abo banyamerika nabibone none malisiya bajya kuyirindira umutekano gute ahubwo ko bashaka guteranya ubushinwa nabavandimwe baturanye

  3. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    Isi yugarijwe n’intambara ya gatatu y’isi.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.

  4. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    Isi yugarijwe n’intambara ya gatatu y’isi.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.

  5. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    None malesiya nubutaka bw’amerika nukwigira abatabazi kdi bashaka guhunganya umutekano w’ibindi bihugu

  6. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    None malesiya nubutaka bw’amerika nukwigira abatabazi kdi bashaka guhunganya umutekano w’ibindi bihugu

  7. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

  8. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

  9. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    None malesiya nubutaka bw’amerika nukwigira abatabazi kdi bashaka guhunganya umutekano w’ibindi bihugu

  10. Amerika yohereje indege z’intambara mu kirere cy’i Burayi igamije guha gasopo abanzi bayo
    None malesiya nubutaka bw’amerika nukwigira abatabazi kdi bashaka guhunganya umutekano w’ibindi bihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *