Abaturage bavanwe mu byabo n’ibiza mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubagoboka bukabaha ibiribwa kuko ngo inzara ivuza ubuhuha nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byangirije ibyo bahinze bose. Aba baturage bavuga ko uretse kuba inzara imeze nabi, bakeneye n’ibindi bikoresho by’isuku bya ngombwa kugira ngo birinde indwara zaterwa n’umwanda. Umwe muri aba baturage yatangarije Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko “kurya ari Mana mfasha.” Mukecuru Nyirangirumwami Alphonsine ni umwe mu bacumbikiwe muri rimwe mu mashuri yo ku mu Murengwa wa Rwimbogo, ati ” N’icyo kurya kukibona ni Mana mfasha. Ni ugshakisha utwumbati imvura yagiye ikungutana. Ni byinshi byagiye.” Uyu kandi avuga ko kuryama ari ihurizo cyane ko nta supaneti bafite bityo ko imibu yinjira ikabarya. Mugenzi we wabasangiye ubu buzima ati ” Tubayeho mu buzima nk’ubw’impunzi. Inzara, kurara ahantu habi. Imibu, malariya. Hari n’abari basanzwe badafite amasambu yo guhinga. Ubwo nyine iyo umugabo agiye akabona Frw 500 ni ibyo gusa ni ikibazo. Twageze hano bidutunguye, ntacyo gukora, turashonje. Turasaba ko batugoboka.” Kuri iki kigo cy’amashuri hacumbikwe imiryango irindwi igizwe n’abantu 30 bavuga ko babayeho muri ubu buzima. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba avuga ko ” Twabahaye ibyo kurya bakigeramo. Bishobora kuba byashize, ubu tugiye kubaha supaneti. Hari gahunda yo guha ibiribwa n’ibindi byangombwa nkenerwa bahereye ku baba mu mashuri i Rwimbogo.” Kuva muri Mutarama 2020, mu Karere ka Rusizi imiryango hafi 80 imaze gukurwa mu byabo n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi. Hafi ya bose na n’ubu ntibarabona aho gukinga umusaha hahamye nk’uko Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza. Muri aba, hari abakiriwe na bagenzi babo mu miryango barabacumbikira by’igihe gito, ariko hakabamo n’abashyizwe mu bigo by’amashuri muri ibi bihe amasomo yabaye ahagaze kubera icyorezo cya Covid-19. Muri aba hari hamaze kubakirwa isaga gato 170, benshi muri aba baragaragaza ikibazo cy’uko aho ibiza byabasenyeye bigaragara ko atari ahantu hakongera guturwa kuko habaye mu manegeka akabije. Uretse aha mu karere ka Rusizi, ibiza biheruka kwibasira ahanini igice cy’amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda byahitanye ubuzima bw’abasaga 70, bitwara amatungo n’imyaka y’abaturage kimwe n’ibikorwa-remezo birimo imihanda n’amateme. Icyakora aha muri Rusizi ho, ubutegetsi buvuga ko uretse amazu y’abaturage yasenyutse cyo kimwe n’imyaka yabo yatwawe ndetse n’imwe mu mihanda y’imigenderano yangiritse, nta muturage wahasize ubuzima.
Imibare itangwa n’inzego z’ubuyobozi muri Rusizi igaragaza ko ibiza byo muri aya mezi cyane cyane ukwa Mata byasanze hari indi miryango hafi 400 yasenyewe n’ibiza mu mwaka ushize wa 2019.


