Umukobwa yasuye umusore i Kigali rwihishwa aherayo kubera COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, avuga ko umukobwa we w’imyaka 21 yavuye mu rugo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango avuga ko agiye gusura nyirasenge utuye ku Kamonyi kandi arimo kubeshya, ahubwo asuye umusore w’inshuti ye rwihishwa mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mubyeyi yandikiye info@bwiza.com avuga ko umukobwa we warangije mu amashuri yisumbuye mu mwaa ushize, kuwa 21 ku manywa yavuye mu rugo ababwira ko agiye gusura nyirasenge, ubwo kuwa 21 Mata, ubwo Leta yatangaza ko abantu bose bahagarika ibikorwa byabo, hirindwa Coronavirus, umukobwa bamenye ko atageze kwa nyirasenge.

Yanditse agira ati “ Numvise ko gufata imodoka agaruka mu rugo bizagorana, mpamagara nyirasenge ngo mubaze uko bizagenda. Yambwiye ko uwo mukobwa atageze iwe gusa ngo yari yaramusezeranyije kuzamusura ariko ntibari bakemeranyije umunsi.”

Uko uyu mubyeyi yamenye aho umukobwa we ari, ati “ Ubwo batangazaga ko imodoka zemerewe kujyana abantu ku Ruyenzi, numvise ko yageze kwa nyirasenge, abeshya ko ngo yari yabanje kunyura ku nshuti ye biganye iba I Kigali. Mushiki wanjye yambwiye ko yari yarasuye abasore, ngo niko yamubwiye. Ubu ndibaza icyo nzakorera uyu mukobwa igihe azaba ageze iwanjye.”

Yakomeje agira ati “ Ntako ntagira ngo mutoze imico myiza. Muha byinshi mu byo akeneye ariko akomeje kugaragaza imico mibi. Umwana w’umukobwa agende amare hafi ukwezi iw’umusore wibana? Naramushyingiye se?”

Uyu mugabo avuga ko byamubabaje ku buryo atazi icyemezo gikwiriye yafata nk’umubyeyi. Ku bw’ibyo arasaba inama bagenzi be ngo amenye uko yakemura ikibazo cy’umwana ugiye kwigira ikirara nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Ndabyumva urababaye cyane. Ikosa wakoze rero ni uko wamushyize ku karubanda. Nk’umubyeyi, umaze kumenya amakuru ye, wari kwicecekera, yazaza ukamuganiriza umwereka amakosa ye, ubigiranye urukundo. Naho ubundi, umuteje rubanda Kandi uramuhahamuye, ashobora gufata umwanzuro wo kutagaruka mu rugo bitewe n’umujinya abona umufitiye. Inama nakugira ni ugucururuka, ukareka umujinya ufite, ukamuhamagara witonze, ukamuganirira neza umwizeza ko ntacyo uzamutwara. Kandi Koko nagera murugo, ntuzamutuke cg ngo umukankamire, ahubwo muzicare hamwe muganire imbona nkubone, umwubashye, hanyuma umwereke amakosa ye yose, umugire inama. Nawe azicuza Kandi abone n’ukuntu yababaje umuryango wose, akanawuteza isoni. Ndizera ko muzagera ku mwanzuro mwiza. Ndakwinginze, ivanemo uburakari bwose Kandi ntihakagire ikintu na kimwe kibi umukorera. Kandi numara gusoma iyi nama yange, uzabwire bwiza.com isibe iyi nkuru, kuko ibi si byiza ku mwana wibyariye. Ibuka ko “ibyara ikiboze ikakirigata”. Ntimwishyire hanze rwose!

  2. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Ndabyumva urababaye cyane. Ikosa wakoze rero ni uko wamushyize ku karubanda. Nk’umubyeyi, umaze kumenya amakuru ye, wari kwicecekera, yazaza ukamuganiriza umwereka amakosa ye, ubigiranye urukundo. Naho ubundi, umuteje rubanda Kandi uramuhahamuye, ashobora gufata umwanzuro wo kutagaruka mu rugo bitewe n’umujinya abona umufitiye. Inama nakugira ni ugucururuka, ukareka umujinya ufite, ukamuhamagara witonze, ukamuganirira neza umwizeza ko ntacyo uzamutwara. Kandi Koko nagera murugo, ntuzamutuke cg ngo umukankamire, ahubwo muzicare hamwe muganire imbona nkubone, umwubashye, hanyuma umwereke amakosa ye yose, umugire inama. Nawe azicuza Kandi abone n’ukuntu yababaje umuryango wose, akanawuteza isoni. Ndizera ko muzagera ku mwanzuro mwiza. Ndakwinginze, ivanemo uburakari bwose Kandi ntihakagire ikintu na kimwe kibi umukorera. Kandi numara gusoma iyi nama yange, uzabwire bwiza.com isibe iyi nkuru, kuko ibi si byiza ku mwana wibyariye. Ibuka ko “ibyara ikiboze ikakirigata”. Ntimwishyire hanze rwose!

  3. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Ihangane mubyeyi natwe byatubayeho umugore wange nza ku menya ko yibereye ku musore ikigali mugihe yari yambeshye ko agiye kwa mukuru we kumbe byahe byo kajya sinatwe twenyine kuko maze kumenya nabandi bane byagendekeye uko . Uburaya ku bagore benshi nabakobwa twarabyakiriye. Ubuse turenganye abasuwe ? Cg twarenganya abijyane ntagahato!!! Gusa ntakundi.

  4. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Ihangane mubyeyi natwe byatubayeho umugore wange nza ku menya ko yibereye ku musore ikigali mugihe yari yambeshye ko agiye kwa mukuru we kumbe byahe byo kajya sinatwe twenyine kuko maze kumenya nabandi bane byagendekeye uko . Uburaya ku bagore benshi nabakobwa twarabyakiriye. Ubuse turenganye abasuwe ? Cg twarenganya abijyane ntagahato!!! Gusa ntakundi.

  5. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Ihangane mubyeyi natwe byatubayeho umugore wange nza ku menya ko yibereye ku musore ikigali mugihe yari yambeshye ko agiye kwa mukuru we kumbe byahe byo kajya sinatwe twenyine kuko maze kumenya nabandi bane byagendekeye uko . Uburaya ku bagore benshi nabakobwa twarabyakiriye. Ubuse turenganye abasuwe ? Cg twarenganya abijyane ntagahato!!! Gusa ntakundi.

  6. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Ihangane mubyeyi natwe byatubayeho umugore wange nza ku menya ko yibereye ku musore ikigali mugihe yari yambeshye ko agiye kwa mukuru we kumbe byahe byo kajya sinatwe twenyine kuko maze kumenya nabandi bane byagendekeye uko . Uburaya ku bagore benshi nabakobwa twarabyakiriye. Ubuse turenganye abasuwe ? Cg twarenganya abijyane ntagahato!!! Gusa ntakundi.

  7. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    ihangane niko kurera bigenda,kdi nanone kurera nuguhoxaho. Naza ugashaka kumukubita cg kumukorera ikindi kintu kibi, azasubira ahavuye burundu.

  8. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    ihangane niko kurera bigenda,kdi nanone kurera nuguhoxaho. Naza ugashaka kumukubita cg kumukorera ikindi kintu kibi, azasubira ahavuye burundu.

  9. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    wa Mugabo we ihangane.ngo ibyaye ikiboze irakirigata uzamwakire umuganirize n’ugira amahirwe azaba atavanyeyo inda cyangwa Sida.ubundi n’agukundira araba abonye isomo nt’azongera kubeshya.

  10. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    wa Mugabo we ihangane.ngo ibyaye ikiboze irakirigata uzamwakire umuganirize n’ugira amahirwe azaba atavanyeyo inda cyangwa Sida.ubundi n’agukundira araba abonye isomo nt’azongera kubeshya.

  11. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Uwo musaza nature.Agabanye uburakari atazakora ikosa ryatuma ajyananwa kuri RIB.Ikindi uriya mukobwa yavuye mu bwana afite 21 ans.Yego nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi ariko imbere ye n’umwana,imbere y’amategeko ni umukobwa wagirwa umugore!

  12. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Uwo musaza nature.Agabanye uburakari atazakora ikosa ryatuma ajyananwa kuri RIB.Ikindi uriya mukobwa yavuye mu bwana afite 21 ans.Yego nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi ariko imbere ye n’umwana,imbere y’amategeko ni umukobwa wagirwa umugore!

  13. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    None se bitwaye iki ko yari yasuye inshuti ye ,wanaruhutse kumutunga iki gihe cyose ahubwo uzishyure uwagutungiye umwana mu bihe bikomeye,yamumenyeye icyo kurya ,isabune ,Amazi ,Amavuta,Cotex none urateta uzamuhembe ahubwo.

  14. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    None se bitwaye iki ko yari yasuye inshuti ye ,wanaruhutse kumutunga iki gihe cyose ahubwo uzishyure uwagutungiye umwana mu bihe bikomeye,yamumenyeye icyo kurya ,isabune ,Amazi ,Amavuta,Cotex none urateta uzamuhembe ahubwo.

  15. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    isomo yararibonye muri uku kwezi kose buri munsi yatekerezaga ibyo yakoze, yabonye isomo rikomeye

  16. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    isomo yararibonye muri uku kwezi kose buri munsi yatekerezaga ibyo yakoze, yabonye isomo rikomeye

  17. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Njye ndabona iyi nkuru irimo no kubeshya. Itariki zivugwamo ntiziragera! Hahhaaa

  18. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Njye ndabona iyi nkuru irimo no kubeshya. Itariki zivugwamo ntiziragera! Hahhaaa

  19. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Njye ndabona iyi nkuru irimo no kubeshya. Itariki zivugwamo ntiziragera! Hahhaaa

  20. Ruhango: Avuga ko atazi icyo azakorera umukobwa we Guma mu rugo yatangajwe yasuye umuhungu i Kigali rwihishwa
    Njye ndabona iyi nkuru irimo no kubeshya. Itariki zivugwamo ntiziragera! Hahhaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *