Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Me Evode Uwizeyimana yari ageze mu gihugu cya Canada aho yigeze kuba igihe kitari gito ubwo yahungaga u Rwanda. Kugeza ubu abantu baribaza niba yagiye agiye mu butumwa bw’akazi, urugendo bwite cyangwa se niba yongeye guhunga .
Me Evode Uwizeyimana nyuma yo kwemera guca bugufi yatahutse mu Rwanda ashyirwa muri komisiyo yo kuvugurura amategko. Nyuma y’aho yumvikanye atanga ibitekerezo mu guhindura ingingo ya 101 yo mu itegeko nshinga. Nyuma yo gutanga ibi bitekerezo ku maradiyo atandukanye, uyu munyamategeko yabaye nk’ucecetse. Nyuma y’icyo gihe kitageze ku mezi abiri yongeye kumvikana ko ari muri Canada urugendo rwatumye benshi bamwibazaho.

Imboni ya Bwiza.com mu gihugu cya Canada yifuje kumuvugisha ariko ntiyagira icyo avuga ku bijyanye n’uruzinduko rwe muri Canada.Yaba we yaba leta y’u Rwanda nk’umukoresha we ntawuragira icyo avuga kuri uru rugendo arimo mu gihugu cya Canada. Aha rero akaba ariho abantu bamwe bahera bibaza niba atongeye guhunga ariko bakabiburira ibisubizo bihamye. Bari kwibaza nanone niba ari mu biruhuko byihariye by’akazi dore ko uku kwezi kwa munani ari ukwezi kw’ikiruhuko ku bakora mu bucamanza mu Rwanda. Hari abibaza nanone niba atari mu butumwa bw’akazi bikabayobera. Gusa igisubizo cy’ibi bibazo byose kiri hagati ya leta y’u Rwanda na nyiri ubwite ariwe Me Evode Uwizeyimana.

Me Evode Uwizeyimana yamenyekanye bwa mbere mu 2003 ari mu ikipe yamamaza Faustin Twagiramungu . Amatora arangiye Twagiramungu agatsindwa yahise ahabwa akazi k’ubucamanza mu karere ka Nyanza. Mu gihe kitageze ku myaka 3 Me Evode yahise ahunga u Rwanda ajya kuba muri Canada yongera kubonana na Twagiramungu ndetse aba umwe mu bayobozi bakuru b’ ishyaka rya Twagiramungu RDI Rwanda rwiza .
Muri icyo gihe yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC na VOA avuga nabi leta y’u Rwanda. Nyuma yaje kumvikana na leta y’u Rwanda agaruka mu Rwanda ahita ahabwa umwanya muri komisiyo yo kuvugurura amategeko ndetse aba no mu itsinda ryigaga ku kibazo cya BBC na leta y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


