Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa na bamwe mu baganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo. Nyuma ya Jenoside, benshi muri abo baganga bakoze Jenoside batorotse ubutabera.
Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zisaba kubashakisha bagashyikirizwa ubutabera, ubu bakaba bari mu bashakishwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol). Ikibabaje ni uko bose bageze hanze bakiyoberanya, bamwe bagakomeza umurimo wo kuvura mu bihugu bahungiyemo kandi barakoze Jenoside.
Guhera tariki ya 14 gicurasi 2020, CNLG imaze gutangaza abamenyekanye bakoreraga mu mujyi wa Butare mu Karere ka Huye, mu bindi bitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro yo mu Ntara y’Amajyepfo, mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Ntara y’Amajyaruguru n’abakoreraga mu Ntara y’Iburasirazuba.
Inyandiko y’iyi Komisiyo yo kuri uyu wa 17 Gicurasi, igaragaza uruhare rwa bamwe mu baganga, abaforomo n’abakozi bakoreraga mu bitaro, mu bigo nderabuzima, no mu nzego z’ubuzima no mu miryango mpuzamahanga mu Mujyi wa Kigali.
Iyi nyandiko ni yo ishoje uruhare rw’abaganga n’abaforomo bari bashinzwe kubungabunga ubuzima ariko bagahitamo kuba abicanyi ku rugero ruremereye irerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubakana bukomeye. Nta hantu na hamwe Abatutsi bari bafite ubuhungiro, nta cyiciro na kimwe cy’abaturage b’Abahutu kidafite abantu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abaminuje mu mashuri bari mu nzego z’ubutegetsi ni bo babaye ba ruharwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kubaka igihugu, u Rwanda rumazemo imyaka makumyabiri n’itandatu (26) ni ngombwa ko twese abanyarwanda dufatanyije twumva ko ari inshingano ireba buri wese.
Abaganga
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, n’ahandi mu gihugu muri rusange, abaganga bose ntibakoreye Jenoside mu bitaro no mu mavuriro gusa. Hari abari mu myanya mikuru ya politiki, aho bagize uruhare mu gutegura Jenoside, kuyishishikariza, gutanga amabwiriza n’ibikoresho byo kuyikora n’ibindi bikorwa byose byari bigamije kurimbura Abatutsi. Mu babigizemo uruhare rukomeye twavuga: Dr Sindikubwabo Theodore wari Perezida wa Repuburika, Dr Butera Jean Baptiste wari umuyobozi w’Ishyaka ry’intagondwa zafatanyaga na MRND ryitwaga Parti Ecologique (PECO) ryashinzwe ku wa 30/11/1991, ubu akaba aba mu Bubiligi; Dr Bizimungu Casimir wari Minisitiri w’ubuzima muri Guverinoma y’abicanyi, Dr Andre Rwamakuba wari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Guverinoma yakoze Jenoside. Aba bombi bagizwe abere ku buryo butumvikana n’Urukiko rwa Arusha.
Hari n’abaganga bakoze Jenoside ari abayobozi b’Uturere tw’ubuzima muri za perefegitura. Bamwe mu baganga bageze no mu mahanga bakomeza ibikorwa byo kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo no gushyigikira imitwe igendera ku rwango ikoresheje intwaro na FDLR, FDU-Inkingi, RUD-URUNANA n’indi.
Barimo nka Dr Jacques Gasekurume ukomoka i Kiziguro wayoboye FDU-Inkingi mu Buholandi, binemezwa ko n’ubutagondwa bwe yari abufite muri 1973 yiga mu Iseminari ntoya i Zaza; Dr Déogratias Twagirayezu, nyuma ya Jenoside yahungiye mu Buholandi ahagararira umutwe w’iterabwoba RUD-Urunana ku mugabane w’Uburayi.
Hari n’irindi tsinda ry’abaganga bahungiye muri Zambia ryafashije mu ishingwa rya FDLR no gukomeza kuyiha ubufasha ririmo Dr Ignace Gashongore wabaye umuganga mu bitaro bya Ndola General Hospital, nyuma ahabwa akazi mu mushinga uterwa inkunga na “University of Maryland, School of Medecine” wo kurwanya Sida, Dr Francois Niyonsenga wari umuyobozi w’Akarere k’Ubuzima ka Gitarama na Dr Francois Nkurikiyinka. Iyo umuganga ashyigikiye Imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FDU-INKINGI, RUD URUNANA n’indi yose igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi agakomeza umwuga we wo kuvura biba ari ugutatira indahiro iranga umuganga wese iyo atangiye umwuga we.
? Dr Gakire Marcel
Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aho bitaga mu Gatare mu mwaka wa 1948. Ni umuganga wabanje gukorera muri CHUK ariko muri 1994 yakoreraga Umuryango utabara imbabare wo mu Bubiligi (Croix Rouge de Belgique) i Kigali. Yari impuguke mu buzima rusange (Santé publique). Yaburanishijwe n’Inkiko Gacaca nyinshi kugeza ubwo ku wa 27/12/2009 yakatiwe n’Inteko y’Urukiko Gacaca ya Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato, kwangiza imyanya ndangagitsina yabo, kuba icyitso mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato no kwangiza imyanya ndangabitsina yabo. Afungiye muri gereza ya Mageragere.
? Dr Rugina Nzeyimana Emmanuel
Akomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri. Yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubuvuzi ariko nyuma anakorera muri bitaro bya Kigali (CHUK) nk’umuganga w’inzobere. Muri kaminuza i Butare azwi cyane kuba yari yararahiye ko nta Mututsi uzatsinda amasomo yigishaga, hakaba n’Abanyenduga yafataga nk’Abatusti babigenderagamo.
Mu gihe yakoreraga i Kigali, Leta yamugiriye icyizere imushinga gukorana n’Itsinda ry’indorerezi z’abasirikare zakurikiranaga iby’urugamba hagati y’ingabo za Leta ya Habyalimana n’ingabo za FPR – Inkotanyi (Groupe d’Observateurs Militaires Neutres-GOMN/ Neutral Military Observers Group-NMOG), Itsinda ryemejwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA). Yahawe ako kazi agafitemo n’inshingano yo kwirenza abasirikare ba FPR-Inkotanyi.
Ku wa 20/11/2009, Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Butare Ville, rwakatiye Dr Rugina igihano cya burundu y’umwihariko rumaze kumuhamya icyaha cya Jenoside kigizwe no gutoteza abanyeshuri b’Abatutsi abima amanota kubera urwango yari abafitiye, gukoresha inama iwe zo kwica abanyeshuri b’abatutsi babaga muri home CYIZA, kujya mu nama zateguraga Jenoside muri CHUB, gutanga abarwayi b’abatutsi abaha abasilikare bo muri ESO bakicwa, gushishikariza abanyeshuri kwica abandi abinyujije mu nama. Aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA).
? Dr Rutegesha Misago Antoine
Yavukiye i Shyogwe (Rukaza) mu cyahoze ari Komini Nyamabuye mu mwaka wa 1957, ubu ni mu Karere ka Muhanga. Muri 1979 akirangiza amashuri yisumbuye mu Ishami ry’abafasha b’abaganga mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB) yakoze mu kigo nderabuzima cya Ntyazo, ubu ni mu Karere ka Nyanza, kugeza muri 1982 ajya gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Butare mu Ishami ry’Ubuzima Rusange ryabarizwaga muri ESTM (Ecole Supérieure des techniques Medicales). Yakomereje amashuri mu gihugu cya Misiri avayo muri 1986.
Rutegesha Misago Antoine azwi cyane nk’umuhutu w’intagondwa kuruta uko yari azwi nk’umuganga kuko ari mu bantu icumi bashinze ishyaka ry’Impuzamugambi Ziharanira Repubulika (Coalition pour la Défense de la République – CDR) ry’intagondwa z’Abahutu mu nama yabereye muri Village Urugwiro ku wa 22/02/1992. Muri iyo nama RUTEGESHA yari hamwe na Bucyana Martin, Nahimana Théoneste, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya Béatrice, Higiro Céléstin, Nzaramba Céléstin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase na Simbizi Stanislas. RUTEGESHA yari visi perezida wa mbere wa CDR ku rwego rw’igihugu.
Muri 1994 yakoraga i Kigali muri CARITAS International ariko aza kugirwa superefe i Gitarama muri Jenoside, akaba yaranakomeje kuba visi perezida wa mbere wa CDR ku rwego rw’igihugu.
Nyuma ya Jenoside yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aba umusirikare agera ku ipeti rya majoro. Yaje kuva mu mashyamba ajya kwigisha mu ishuri rikuru ry’ubuganga muri Kivu y’Amajyaruguru, aza gufatwa yoherezwa mu Rwanda muri 2010.
Yaburanishijwe n’Inteko Gacaca ya Gitarama muri uwo mwaka, akatirwa igihano cy’igifungo ya burundu kubera ibyaha by’ubwicanyi muri Jenoside bwabereye iwabo i Shyogwe no kuyobora ibikorwa by’ubwicanyi mu Mujyi wa Gitarama. Afungiye muri gereza ya Rwamagana.
? Dr Bajinya Vincent
Ni umuganga wakoraga mu kigo cya Leta cyari gishinzwe ibikorwa byo kuringaniza imbyaro mu gihugu (ONAPO), yavutse muri 1952. Akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda uruhare rwe muri Jenoside, cyane cyane ubwicanyi bwakorewe muri segiteri ya Rugenge, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge, aho yashyize bariyeri yiciweho Abatutsi akanayiyobora. Yahungiye mu Gihugu cy’Ubwongereza.
Ibitaro Bikuru bya Kigali (CHUK).
? Dr Ntezayabo Benoit
Yakoraga mu nzu y’ababyeyi (maternite) kuva muri 1977 avuye gukora mu nzu y’imbagwa (chirurgie). Ni umuyoboke ukomeye wa MRND kugeza aho CDR iziye ahita ayiyoboka. Avukana na Col. Joseph MURASAMPONGO wanamuhaye intwaro zabitswe mu bitaro. Mu kugenzura uko ubwicanyi bwakorwaga mu bitaro yakoranye bya hafi na Dr Col Baransalitse Laurent wari umuganga mu bitaro bya gisilikare bya Kanombe.
Ku wa 21/06/2008, Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cya Jenoside muri CHUK n’ubufatanyacyaha n’abandi bicanyi bo muri CHUK barimo abaforomokazi Ndayambaje Sitefaniya na Bananeza Marie Josée. Urwo rukiko rwamukatiye adahari igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30). Yahungiye mu gihugu cya Canada.
? Dr Habyarimana Théoneste
Ni umuganga wagize ubugome bwinshi muri Jenoside. Ku wa 19/03/2009, Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rugenge, Akarere ka Nyarugenge, rwamuhamije adahari ibyaha bya Jenoside bigizwe no gusambanya ku gahato Marie Jeanne Mukarango yarangiza akamwica, urupfu rwa Murwanyashyaka Antoine rwabaye ku wa 12/05/1994 no kuba yarayoboraga amarondo na bariyeri. Urukiko rwamuhaye igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.
? Dr Cyimana Augustin
Ni inzobere mu kuvura indwara z’abagore (Gynecologie). Yakoze Jenoside muri CHUK cyane cyane mu gutanga abatutsi abashyikiriza abasirikare n’interahamwe bakicwa, akomereza iwabo i Gitarama aho yafatanyije ubwicanyi na burugumesitiri wa Mugina Martin Ndamage. Nyuma ya Jenoside yahungiye muri Zambia, aba n’umwe mu bashinze FDLR muri icyo gihugu, anayibera umuyobozi. Ageze muri Zambiya yakoze mu bitaro bya Lusaka, akaba akiba muri iki gihugu.
? Dr Munyakazi Christophe
Akomoka i Cyangugu, yari umuganga uvura abana. Ni intagondwa yabarizwaga mu Ishyaka ry’Impuzamugambi ziharanira Repubulika (CDR). Mu gihe cya Jenoside yahoraga mu bikorwa byo gutunga agatoki ababaga bihishe mu byumba by’abana. Aho yari atuye muri Rugenge mu Mujyi wa Kigali, yari mu bayobozi batangaga amabwiriza yo guhiga no kwica abatutsi no gutanga intwaro. Mu bo yicishije ubwe harimo Kanakintama umugore wa Mugiraneza Vincent, abana babo batatu (03) n’umukozi wabo Rutayisire. Yakatiwe n’Inteko Gacaca ya Rugenge B gufungwa imyaka mirongo itatu (30) ku wa 03/11/2007.
? Dr Munyarukato Norbert
Na we akomoka i Cyangugu kandi nawe yari umuyoboke wa CDR akora mu nzu y’imbagwa. Yicishije abana bari barahungiye kwa mugenzi we Dr Jules Kabahizi mu nzu y’indembe (urgences) n’abandi babaga bihishe mu nzu y’ababyeyi (maternité) harimo n’uwo yirasiye ubwe.
? Dr Batungwanayo Jean
Ni umuganga w’umurundi akaba na mukuru w’umunyapolitiki Nyangoma Leonard. Ubugome n’urwango rwe ku Batutsi byagaragaye nyuma y’urupfu rw’uwari perezida w’u Burundi Ndadaye Melchior mu Ukwakira 1993. Yageze igihe yanga kujya avura abatutsi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yagiye mu Bubiligi akorerayo, aza kuvayo ajya mu mashyamba ya Kongo agiye gutanga ubufasha muri FDLR no mu mpunzi z’Abarundi muri Tanzaniya. Bivugwa ko yapfuye muri 2000.
? Dr Ntawuruhunga Juvénal
Yavukiye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero muri 1956. Uretse gutoteza abatutsi bakoraga muri CHUK kuva urugamba rwo kwibohora rutangiye muri 1990, muri 1994 yayoboraga bariyeri yari imbere y’iwe i Gikondo. Iyo bariyeri ni nayo yaguyeho ari mu basilikare no mu nterahamwe ahangana n’Inkotanyi zari ku i Rebero.
Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe
? Dr Col. Baransaritse Laurent
Ni we wari umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe. Ari mu gatsiko kateguye Jenoside ku rwego rw’igihugu afatanyije na Colonel Bagosora Theoneste, Colonel Léonard Nkundiye, Major Protais Mpiranya, major Aloys Ntabakuze n’abandi. Bivugwa ko yaba yaraguye mu mashyamba ya Kongo. Muri Jenoside Col. Baransaritse Laurent yagaragaye ayobora kandi agakurikirana iyicwa ry’abatusi mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK). Yasabiye bamwe mu bakozi bo muri CHUK ko bahabwa imbunda zikabikwa mu bitaro imbere. Yakoranaga bya hafi na Dr Ntezayabo Benoit n’umuforomokazi Ndayambaje Sitefaniya.
? Dr Col. Mugemanyi Froduald
Akomoka muri Komini Mudasomwa ku Gikongoro, mu Karere ka Nyamagabe. Yagize uruhare mu bikorwa bya Jenoside i Kanombe. Mu buhungiro muri Kongo, ari mu bashinze umutwe witwara gisilikare wari ugamije gukomeza Jenoside no gutera u Rwanda. Yarasiwe mu bacengezi ahahoze ari Komini Nyarutovu.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal
? Dr Ndarihoranye Jean-Baptiste
Avuka mu yahoze ari Komini Giciye (Gisenyi). Yabaye Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma yagiyeho ku wa 30/12/1991 iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sylvestre Nsanzimana. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Dr Ndarihoranye yari umuyobozi mukuru w’ibitaro byitiriwe umwami Faycal (King Faycal Hospital) biri ku Kacyiru. Yahawe kuyobora ibi bitaro kugira ngo bibe akarima kihariye ka MRND na CDR kuko amasezerano ya Arusha yahaga FPR – Inkotanyi Minisiteri y’ubuzima. Yatwarwaga n’umusederi Ingabire Alphonse Marie alias Katumba, yaje kumugira ushinzwe imodoka z’ibitaro (chef du charroi). Dr Ndarihoranye yicishije abarwayi anakomereza ubwicanyi ku Gisenyi. Yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi.
Abaforomo n’abandi bakozi
? Murengezi Gabriel
Ni mwene Mbyaliyehe Gabriel, umucuruzi wo hambere mu Mujyi wa Kigali akaba na konseye wa Nyarugenge warezwe ibyaha bya Jenoside. Murengezi yavukiye mu mugi rwagati muri 1968, yiga mu Ishuri ry’abafasha b’abaganga rya Kigali (EAM) aharangiza muri 1990. Yakoze muri farumasi yitwaga SODEPHAR no mu yitwaga RAMJI. Yayoboraga agatsiko k’Interahamwe zikomeye zayogoje Umujyi wa Kigali, cyane cyane ahitwa “Quartier commercial” no mu nkengero zayo kitwaga “sagesse”. Yabaye interahamwe yamamaye mu bikorwa byinshi bibi yafatanyaga na bagenzi be, birimo no gusambanya ku gahato abakobwa b’Abatutsikazi.
Yafashwe tariki 12/10/1994 agezwa muri gereza ya Kigali (yitwaga Prison Centrale de Kigali/ PCK). Kuwa 06/01/1995, Inteko Gacaca ya Gikondo yamukatiye igihano cya burundu y’umwihariko, nyuma muri 2010 Inteko ya Rwamagana imukatira igihano cyo gufungwa burundu.
? Ndayambaje Sitefaniya
Yari umuforomokazi mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK). Yavukiye i Gihinga mu Karere ka Rutsiro muri 1944 akavukana n’umugore wa Colonel Rwagafirita Petero Selesitini wabaye Umugaba Mukuru Wungirije wa Jandarumori (Chef d’Etat Major adjoint) igihe kirekire. Ni we wari umuyobozi w’abaforomo n’abaforomokazi muri CHUK (Nursing) akaba n’umuyoboke w’Ishyaka riharanira Demokarasi rya Gikristu (PDC).
Yagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi be b’abakozi b’abatutsi n’abarimu bo mu Ishuri rya Lycée Notre Dame des Citeaux i Kigali. Yakoranaga n’abasilikare barindaga CHUK akabaha lisiti z’abatutsi nyuma bakicwa. Ibyaha yamahijwe na Gacaca ni ibi: ubufatanyacyaha mu gukora lisiti z’abatutsi bazicwa, gushinyagurira abatutsi abizi neza ko bahigwaga, kujya mu bitero byahigaga Abatutsi muri CHUK, kwicisha umukobwa wari wasizwe muri CHUK n’ababikira. Ku wa 07/10/2009 Urukiko rw’Umurenge wa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30). Yaguye muri gereza.
? Bananeza Marie Josée
Akomoka muri Komini Bulinga (Gitarama). Yicishije abatutsi b’abarwayi, abakozi ba CHUK n’abahahungiye. Hamwe na Mukakabera Edith na Philomene Mukandamage bari bagize itsinda ryazengurukaga ibitanda byose by’abarwayi bababaza indangamuntu bityo bagakora lisiti bashyikirizaga abasirikare.
? Karuhije Emmanuel
Akomoka muri perefegiyura ya Gisenyi. Nawe yakoraga muri CHUK ari umutekinisiye muri radiographie. Yicishije Abatutsi benshi mu bitaro bya Kigali ndetse mu guhunga akomereza ubwicanyi bwe iwabo i Gisenyi. Yakatiwe igihano cya burundu.
Ikigo Nderabuzima cya Kayanga, Gasabo
? Kamanzi Etienne
Yakoraga mu kigo nderabuzima cya Kayanga, ni mu Karere ka Gasabo. Yavukiye mu cyahoze ari komini Gikomero muri 1953, ubu ni mu Karere ka Gasabo. Ni umuforomo wize muri Groupe Scolaire i Butare aho yarangirije amashuri yisumbuye muri 1976. Mbere yo gukora muri komini Gikomero yakoze no mu bigo nderabuzima bya Karama mu Karere ka Bugesera na Rubona mu Karere ka Rwamagana. Muri 1994 yahungiye i Muhondo (Shyorongi) ntiyasubira aho yakoreraga ariko muri Mutarama 1995 arafatwa afungirwa ibyaha bya Jenoside. Yakatiwe n’Inteko ya Jabana muri 2005 igihano cya burundu ahamwe n’ubwicanyi bwakorewe kuri Centre de Sante ya Kayanga no mu nkengero zayo. Afungiye muri gereza ya Rwamagana.
Ikigo nderabuzima cya Butamwa, Nyarugenge
? Dusabe Tereza
Uyu mugore muri 1994 yari umubyaza (accoucheuse) kuri Centre de Sante ya Butamwa mu Karere ka Nyarugenge, akaba ari nyina wa Ingabire Victoire Umuhoza. Dusabe Tereza yafatanyije na Burugumesitiri wa Komini Butamwa gutegura no kuyobora inama zose zateguraga kugaba ibitero ku batutsi. Ubuhamya bwatangiwe mu rukiko Gacaca rwa Mageragere bwerekanye ko Dusabe Tereza bamwitaga “muganga w’urupfu” kubera ubugome bwe. Dusabe Tereza yishe ahereye ku bagore batwite b’abatutsikazi, akurikizaho impinja yicaga azikubita ku rukuta. Muri 2009 Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya iyicarubozo yakoreraga Abatutsikazi bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa.
Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki, ariko mu by’ukuri akaba yarahamijwe n’inkiko ibyaha bikomeye birimo icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, yageze mu Rwanda muri 2010 avuye mu Buholandi, abazwa n’ikinyamakuru « The East African », icyo avuga ku bihano byatanzwe n’Inkiko Gacaca, Ingabire asubiza ko atemera Gacaca, ngo kuko ikorwamo n’abantu badafite ubushobozi. Ngo abacamanza yemera ni ab’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha. Abajijwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rwa nyina rwo kuba yarahamijwe icyaha cyo kwica Abatutsi, Ingabire yarasetse asubiza umunyamukuru ngo: “Hashize imyaka 16 ikozwe abantu bakwiye kujya muri Demokarasi.”
Uburemere bw’ibyaha biri kuri uru rutonde burerekana ko mu bari bashinzwe kuvura abantu batatiye igihango cy’umwuga wabo. Rurerekana kandi n’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye icyaha ndengakamere aho abaganga n’abaforomo bareka umwuga wabo wo kurengera ubuzima bagahitamo kwica.
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana Abatutsi barenga miliyoni, CNLG irasaba ibihugu bicumbikiye aba baganga n’abaforomo bakoze Jenoside, kandi bikaba byarabahaye akazi ko kuvura, ko bahagarikwa ku murimo wo kuvura, bakavanwa ku rutonde rw’abaganga n’abaforomo bemerewe gukora umwuga wo kuvura kandi bagashyikirizwa ubutabera mu gihe cya vuba.


