Hashize iminsi 30 abayoboke b’idini ya Isilamu bari mu gisibo cyaranzwe no kwiyiriza. Muri iyi minsi yose biteguraga Umunsi wa Eid al Fitr cyangwa Ilayidi. Ni umunsi urangwa n’amasengesho akorerwa ku misigiti itandukanye ku Isi yose kuva i Macca muri Arabia Saoudite kugeza i Kigali mu Rwanda, byaba byiza bagasali bari hanze mu gihe ikirere gikeye.
Uyu munsi ubu uri kwizihirizwa mu ngo bitewe n’amabwiriza n’ingamba byashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyagwiririye Isi guhera mu mpera za 2019. Abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo, bakirinda amakoraniro rusange, ayo arimo amasengesho y’impamvu zitandukanye zirimo kwizihiza iminsi mikuru, uw’Ilayidi nawo ubazwe muri iyo minsi.
Umunsi wa Eid al Fitr ku Isi
Uyu munsi urangwa n’amasengesho akorerwa mu misigiti, ubusabane burimo gusangira amafunguro ndetse n’ibinyobwa, gutanga impano n’ibindi bituma abawizihiza bizihira gusa ubu igishoboka ni ukubikorera mu muryango gusa, inshuti n’abasengera hamwe nabo bakabikorera mu miryango yabo.
Ku cyicaro cy’idini ya Isilamu muri Arabia Saoudite, Umwami Salman yashyizeho iminsi itanu ya ‘Guma mu Rugo’ hagati ya tariki ya 23 na 27 Gicurasi 2020 nyuma yo kuzamuka gukabije kw’imibare y’abandura Covid-19. Yavuze ko umunsi w’Ilayidi wizihirizwa mu ngo, keretse mu misigiti ibiri; umwe uri i Macca, undi uri i Medina, aho aba Sheikh bayoborera isengesho, nta bandi bayoboke barimo.
Ingaruka za Covid-19 kuri uyu munsi ziragera no mu bihugu nka Turukiya, Syria, Libani, Misiri n’ibindi nkabyo birimo umubare munini w’Abasilamu.
Mu Rwanda tariki ya 21 Gicurasi ni bwo Mufti Sheikh Salim Hitimana yashyize hanze itangazo, avuga ko umunsi wa Eid al Fitr wizihizwa uyu munsi tariki ya 24 Gicurasi. Yamenyesheje abayoboke b’idini ko amasengesho bayakorera mu ngo zabo hamwe n’imiryango, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Igikorwa cyo kuyobora isengesho ry’uyu munsi cyabereye kuri televiziyo y’igihugu muri iki gitondo.

Ubuzima bw’abaturage buza imbere
Icyorezo cya Covid-19 kimaze gutwara ubuzima bw’abantu barenze 344,041 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa World Ometers, mu makuru mashya y’uyu wa 24 Gicurasi. Umubare w’abo kimaze kugaragaraho ni munini cyane kuko urenga 5,408,187 ndetse uriyongera umunota ku wundi. Ibi biteye impungenge kuko ubwiyongera bw’abandura bujyana n’ubwiyongere bw’abapfa.
Iyi ni impamvu yatumye ibihugu bitandukanye bifata ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage, uburyo bushoboka cyane kandi butanga umusaruro ni ugusaba abaturage kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi, byaba ngombwa bakaguma mu ngo iwabo.
Umusaruro izi ngamba zatanze wagaragariye cyane mu bihugu nk’u Bushinwa, bwagaragayemo umurwayi wa mbere, bukamara ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare buri imbere mu mibare y’abanduye n’abapfuye ariko ubu kikaba gisigaranye imibare iri hasi cyane, icyorezo gisa n’ikitakiriyo. Izi ngamba ziracyatanga umusaruro no mu bihugu nk’u Butaliyani, u Bufaransa n’ahandi hagaragara kumanuka kw’imibare ku rwego rushimishije.
Guhuza imyumvire ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ni intwaro yo gutsinda iki cyorezo. Eid Mubarak ku bayoboke b’idini ya Isilamu bose, hubahirizwa ibisabwa mu gukumira Covid-19.

2 Responses
Eid al-Fitr yo mu miryango kuva i Macca kugera i Kigali
Ese dukurikije bible,Abantu bagomba gukora “igisibo”?Icyo kibazo bakibajije YEZU muli Matayo 9:14.Baramubajije bati:Kuki abigishwa bawe badakora igisibo?Yabashubije ko ibyo byari imihango y’Abafarisayo.Avuga ko “nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje”.Soma Matayo 9:14-16.Bisobanura ko igisibo cyari umuhango w’Abafarisayo.Ntabwo abigishwa ba Yezu bajyaga mu gisibo nkuko bible ivuga.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo nyakuri.Akirinda kwiba,kubeshya,ruswa,kujya mu ntambara z’isi na politike.Kubera ko bituma ukora ibyo Imana itubuza.Murebe intambara,ubusambanyi,etc…byuzuye mu isi.Mu bantu babikora,harimo millions nyinshi z’abakora Igisibo!!!Ndetse n’abarimo kurwana mu ntambara hirya no hino,nabo bakoze Igisibo!!!