Umuherwe w’Umufaransa, Xavier Niel kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020 yamennye ibanga, asobanura ukuntu yinjiriye telefone ya François Mitterrand wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 1981 kugeza mu 1995.
Niel uri mu ba nyir’igitangazamakuru Le Monde [wanashinze ikigo gitanga serivisi za interineti cya Iliad] yavuze ko yakoze ubu bujura ubwo yari umusore mu 1986, icyo gihe yakoraga mu rwego rw’umutekano rw’u Bufaransa. Icyo gihe ngo yakundaga kwinjira mu makuru y’abantu batandukanye, cyane cyane muri telefone zabo nka maneko.
Igitangazamakuru The Guardian cyatangaje ko Niel yinjiye mu makuru ya telefone nyinshi mu Bufaransa. Ati: “Mu 1986 nagiye mu bitangazamakuru kubera ko ninjiriye telefone mu Bufaransa zirimo iya Perezida Mitterrand.”
Uyu muherwe kandi yasobanuye uburyo yagerageje kwinjirira na telefone Robert Pandraud wabaye Minisitiri w’Umutekano ku butegetsi bwa Jacques Chirac (1995-2007).
Kwinjira mu mabanga y’abantu batandukanye ndetse no gutahura za ‘code’ z’ibigo bicuruza ‘chaines’ za televiziyo ni ibintu Jaxier Niel yakuranye. Gusa ngo yabikoraga mu buryo bwo kwishimisha.
Ni umuhanga mu ikoranabuhanga n’itumanaho, yabyaje umusaruro akagera akaba ari mu batunze cyane mu Bufaransa. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 7.5 z’amadolari y’Amerika.

2 Responses
Umuherwe w’Umufaransa yigambye uburyo yinjiriye telefone ya Mitterrand wabaye Perezida
Isi ifite Abaherwe benshi (billionaires).Gukira ni byiza cyane.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye barumviraga imana kandi batariberaga mu byisi gusa.