Bwa mbere Wema Sepetu yahishuye impamvu yatumye atera indobo Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Wema Isaac Sepetu uzwi muri sinema ya Tanzania, ku nshuro ya mbere yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanyujijeho mu rukundo.

Wema na Diamond bakundanye hagati ya 2012 na 2014 mbere y’uko urukundo rwabo rugera ku iherezo.

Uyu mukobwa mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yitwa Manara TV yavuze ko bigitangira yakundanaga n’umuhanzi Diamond by’ukuri, ku buryo buri umwe yari yaranyoye amaraso y’undi nk’isezerano ryo kutazahemukirana.

Uyu muhanzi uza imbere mu bayoboye umuziki wa Tanzania kubera gukunda Wema yigeze no kumuririmbira indirimbo yise ‘Nawaza’ ubwo urukundo rwabo rwari rukiryoshye.

Muri 2014 ubwo Wema Sepetu n’umuhanzi Diamond batandukanaga byavuzwe ko bapfuye ko uyu mukobwa adashobora kubyara kuko ari ingumba; gusa nyirubwite yahishuye ko ari we wafashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond nyuma yo kurambirwa kumuca inyuma.

Yagize ati: “Abantu bavuga byinshi, gusa ninjye wafashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond kugeza nanze impano y’imodoka yashatse kumpera imbere y’imbaga y’abantu kubera akamenyero ke ko gucana inyuma kenshi. Sinashoboraga kubyihanganira bityo birangira nshatse ko dutandukana.”

Amakuru avuga ko Wema Sepetu yababajwe cyane no kuba Diamond Platnumz yaramucaga inyuma akaryamana na Zari yateye inda bagikundana; ndetse nyuma yo gutandukana bikarangira aba bombi babanye nk’umugabo n’umugore.

Urukundo rwabo cyakora cyo na bo ntirwarambye, kuko ku wa 14 Gashyantare 2018 (ku munsi w’abakundana) Zari yatangaje ko afashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond bari bamaze kubyarana abana babiri nyuma yo kunanirwa kwihanganira uko yamucaga inyuma.

Byari nyuma yo kumenya ko uyu muhanzi yari amaze igihe acuditse na Hamisa Mobetto baje kubyarana umwana w’umuhungu, gusa uyu na we baje gutandukana nabi birangira Diamond akomereje ku munya-Kenyakazi Tanasha Donna na we babyaranye.

Amakuru avuga ko Wema Sepetu ari we mukobwa wakundanye na Diamond Platnumz by’ukuri, ku buryo uyu muhanzi ubwe yicuza kuba baratandukanye.

Uyu mukobwa kuri ubu bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi witwa Whozu, ndetse aba bombi baheruka kwizihiza umwaka bamaze bakundana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *