Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu ntangiriro za 2020 izina Rayon Sports rikomeje kugaruka mu itangazamakuru no mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, kubera isinzi ry’ibibazo bikomeje kuvugwa muri iyi kipe ifite igikundiro kurusha izindi hano mu Rwanda.

Munyakazi Sadate uri mu bavugwa cyane muri ibi bibazo abigereranya n’Ikinamico.

ku munsi wejo mu nyakazi yatangarije igihe ko ntawabuza umuntu ukina ikinamico kuyikina . Yagize ati “Komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate nk’ibisanzwe, wungirijwe na Muhire Nsekera Jean Paul, Furaha Jean Marie Vianney, Kelly Ibrahim na Cyiza Richard. Abo nibo bagize Komite yatowe n’Inteko Rusange. Kvuga rero ngo hari abantu kuko bigeze kuyobora Rayon Sports, ngo bashobora kwicara bakirukana Komite, ni ikinamico.”

Ni ibibazo byatangiye bisa nk’urwenya iyi kipe yamenyereje abayihebeye, gusa biza guhindura isura mu minsi itageze kuri itanu ishize ubwo byinshi byashegeshe iyi kipe byashyirwaga ku karubanda, mbere yo kugezwa muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse no ku mukuru w’igihugu, Paul Kagame.

Kubera ubukana ibibazo byo muri Rayon Sports bifite, nta mukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda udategerezanyije amatsiko igisubizo cya Perezida Kagame kuri biriya bibazo, nyuma yo kwiyambazwa n’ubuyobozi bw’iriya kipe umuntu yavuga ko ari iy’i Nyanza cyangwa Kicukiro.

Isinzi ry’ibibazo bivugwa muri Rayon Sports

Ku wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi, Munyakazi Sadate waraye wirukanwe ku nshingano zo kuyobora ikipe y’umupira ya Rayon Sports, yandikiye Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) agaragaza ikihishe inyuma y’ibibazo byugarije iriya kipe.

Ni mbere y’uko yandika Perezida Kagame indi baruwa ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi, aho yavuye imuzi ibibazo byose byo muri Rayon Sports akavuga n’akari i Murori.

Muri aya mabaruwa yombi iki kinyamakuru cyashoboye kubonera kopi, Perezida Sadate yagaraje ko muri Rayon Sports harimo umwiryane uterwa no kuba hari abashaka gushimuta iyi kipe.

Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Rayon-Sports-yiyambaje-Perezida-Kagame-ngo-ayifashe-gukemura-ibibazo-biyugarije

Mu ibaruwa Sadate yandikiye RGB, yagarutse cyane ku witwa Ngarambe Charles uyobora umuryango wa Rayon Sports, amushinja kuba muri bamwe mu bahoze bayiyobora bashaka kuyishimuta bagambiriye gukoresha izina ryayo mu nyungu zabo bwite.

Munyakazi yashinje Ngarambe kwiyita Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, nyamara azi neza ko yasimbuwe na Muvunyi Paul yemwe hakanabaho ihererekanyabubasha.

Ibaruwa ya Sadate isa n’iyasubizaga iyo Ngarambe yari yandikiye RGB ku wa 14 Gicurasi, ayimenyesha ko ari we Perezida w’Umuryango wa Rayon, akabishingira ku kuba ari we ugaragara muri stati y’uriya muryango.

Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Perezida-wa-Rayon-Sports-yagaragarije-RGB-uruhuri-rw-ibibazo-byugarije-ikipe

Sadate kandi yavuze ko” Abakunda kuduruvanga Rayon Sports ni abafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse n’abayishakamo indonke.”

Yakomeje agira ati” Abantu nkabo ni abashaka guhisha amakosa yakozwe mu micungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri Rayon Sports, n’ushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa n’abo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.”

Sadate yashyize ku karubanda ibitazwi yandikira Kagame

Ibibazo bivugwa muri Rayon Sports si ibyerekeye akagambane gusa, kuko havugwamo n’ibindi byinshi bishobora no kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Mu ibaruwa irambuye Munyakazi yandikiye Kagame, yagarutse ku micungire mibi no kunyereza umutungo wa Rayon byakozwe n’abari abayobozi bayo, bigatuma iyi kipe ihomba arenga miliyari y’Amanyarwanda hagati ya 2014 na 2019, ndetse ikananyereza imisoro ikabakaba 300,000,000Rwf hagati ya 2014 na 2015.

Ibi bihurirana n’amakuru yizewe avuga ko Muvunyi Paul na Muhirwa Frederick bayoboranaga Rayon Sports, hari amafaranga menshi banyereje mbere yo kuva mu buyobozi bwayo mu mwaka ushize.

Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Bisi-ya-Rayon-Sports-igiye-gutezwa-cyamunara

Yagarutse kandi ku kuba hari abayobozi ba Rayon Sports bifashisha ibitangazamakuru bikorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uwa RNC mu kumuharabika, aboneraho gushinganisha ubuzima bwe bushobora kuba buri mu kaga.

Munyakazi yanahishuye ko hari ubwo iyi kipe yagiye iha za ruswa abasifuzi kugira ngo bayifashe kubona insinzi.

Perezida Kagame aritwara ate mu kinamico ya Rayon Sports yinjijwemo?

Magingo aya nta gisubizo ku ibaruwa ya Munyakazi Sadate kiraturuka muri Village Urugwiro, gusa byitezwe ko gishobora kuboneka, natwe cyatugeraho tukakigeza ku basoma inkuru zacu.

Ni igisubizo gishobora kuba cyiza kuri bamwe, abandi kikabasharirira nk’umubirizi ku buryo hari n’abashobora kwambikwa amapingu cyangwa bakajyanwa muri mabusu bazira ibyaha birimo kugambanira igihugu, kunyereza imisoro, ruswa n’ibindi.

Iki gisubizo kandi gishobora gusiga hari n’abahanwe kubera icyaha cy’ububeshyi cyangwa icyo gusebanya, n’ubwo Perezida wa Repubulika atari we uzabikora.

Nta wakwirengagiza kandi ko umukuru w’igihugu ashobora gutanga inama, yafasha impande zihanganiye kuri Rayon Sports gusenyera umugozi umwe, dore ko bishoboka ko umunyabyaha ashobora kubura.

Ibibazo byo muri Rayon Sports byagira ingaruka ku gihugu

Mu busanzwe umupira w’amaguru na Politiki ni inzego ebyiri zitandukanye, ku buryo rumwe rutagomba kwivanga mu mikorere y’urundi nk’uko bigaragara mu mategeko yashyizweho n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Ababikurikiranira hafi basanga mu gihe Perezida Kagame nk’Umunya Politiki yivanze mu byo muri Rayon Sports mu buryo buziguye bikagira ingaruka bitera, izo ngaruka zishobora kuva ku rwego rwa Rayon Sports zikagera ku gihugu.

Si ubwa mbere byaba bibaye ko ikipe FIFA ifatira ibihano igihugu kubera izo mpamvu, kuko bisanzwe bibaho kenshi.

Urugero rwiza ni urwa 2017, ubwo Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yakomeje mu kindi cyiciro idakinnye nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, risohoye itangazo rikuraho umukino wo kwishyura wagombaga kuyihuza AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yuko FIFA ifatiye ibihano Mali byo kutitabira imikino mpuzamahanga kubera, uruhare rwa Leta y’iki gihugu mu kwivanga mu mupira w’amaguru.

Biragaragara ko ibya Rayon Sports bidakemuranwe ubushishozi na byo bishobora guteza u Rwanda ibibazo. Mu gihe kandi bitagira ingaruka ku guhugu byashegesha cyane iyi kipe y’amateka, ibidashidikanwaho ko byasubiza hasi shampiyona y’u Rwanda.

Magingo aya Munyakazi Sadate na Komite yari ayoboye birukanwe muri Rayon Sports, gusa Sadate avuga ko nta wufite uburenganzira bwo kumweguza uretse inama y’inteko rusange.

Ku rundi ruhande abahanganye na we bo bavuga ko amategeko yanditse ari yo azakiranura impande zombi.

Ni ukubitega amaso!

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Ariko igihe ibibazo byahereye ntazindi nzego zari gukemura iki kibazo mbere y’uko kigezwa ku mukuru w’igihugu? Mnisiteri ifite sports munshingano zayo irihehe? FERWAFA ihehe? ikindi kandi niba barandikiye RGB, kuki kirinda cyigera kwa H.E?
    Ndabaza inzira sikemura ibibazo zitarakurikijwe.
    murakoze.
    David k

  2. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Ariko igihe ibibazo byahereye ntazindi nzego zari gukemura iki kibazo mbere y’uko kigezwa ku mukuru w’igihugu? Mnisiteri ifite sports munshingano zayo irihehe? FERWAFA ihehe? ikindi kandi niba barandikiye RGB, kuki kirinda cyigera kwa H.E?
    Ndabaza inzira sikemura ibibazo zitarakurikijwe.
    murakoze.
    David k

  3. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    OYA OYA NTABWO NYAKUBAHWA KAGAME AZINJIRA MURI URIYA MWANDA W ABA RAYON..

  4. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    OYA OYA NTABWO NYAKUBAHWA KAGAME AZINJIRA MURI URIYA MWANDA W ABA RAYON..

  5. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    UWO MUGABO YAKWEME YE AKEGURA ATARASEBA

  6. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    UWO MUGABO YAKWEME YE AKEGURA ATARASEBA

  7. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    MUNYAKAZI NATAHE YE KUGARAGURIKA

  8. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    MUNYAKAZI NATAHE YE KUGARAGURIKA

  9. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Ahubwo uriya mugabo M.kazi Sadate ashobora kuba afite ikibazo bamutware neza bamushakire abamufasha abaganga basobanukiwe n’ibibazo byo mu mutwe naho ubundi ndabarahiye imvugo ariho akoresha zonyine ziragaragaza ko adakwiye kuba umuyobozi nta kinyabupfura mbese muri macye bamwibeshyeho!!!

  10. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Ahubwo uriya mugabo M.kazi Sadate ashobora kuba afite ikibazo bamutware neza bamushakire abamufasha abaganga basobanukiwe n’ibibazo byo mu mutwe naho ubundi ndabarahiye imvugo ariho akoresha zonyine ziragaragaza ko adakwiye kuba umuyobozi nta kinyabupfura mbese muri macye bamwibeshyeho!!!

  11. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Sadate bamufashe bamuvuze afite ikibazo Amagambo akoresha yonyine ntamwemerera kuyobora umuryango nka rayon sports bamwibeshyeho!!!

  12. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Sadate bamufashe bamuvuze afite ikibazo Amagambo akoresha yonyine ntamwemerera kuyobora umuryango nka rayon sports bamwibeshyeho!!!

  13. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Ariko hari abantu mwubahuka uziko umukuru w’igihugu atari uwo kwinjiza mu matiku nkayo!!!Ese izindi nzego zarananiwe?ibintu bihera mu nzego zo hasi nkuko amategeko abisobanura…

  14. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Ariko hari abantu mwubahuka uziko umukuru w’igihugu atari uwo kwinjiza mu matiku nkayo!!!Ese izindi nzego zarananiwe?ibintu bihera mu nzego zo hasi nkuko amategeko abisobanura…

  15. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Munyakazi arimukuri ahanganye nibisambo bizwi kandi na leta irabizi.

  16. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Munyakazi arimukuri ahanganye nibisambo bizwi kandi na leta irabizi.

  17. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Inzego za leta nizibijyemo zimenye aho ukuri kuri kuko biragaragara ko muri Rayon Sport hariyo amanyanga menshi kandi barwana nogupfukirana niyompanvu ubona buriruhande rukora iyobwabaga ngo bubirindure ubundi mubuyobozi bwayo, mbese ninkogutanguranwa kugirango bubindikiranye ikindi gipande hakoreshejwe nitangazamakuru kugirango banayobye ninzego za leta zaza gukurikirana ayo manyanga arimo nokubafasha gushyira ibintu kumurongo.

  18. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Inzego za leta nizibijyemo zimenye aho ukuri kuri kuko biragaragara ko muri Rayon Sport hariyo amanyanga menshi kandi barwana nogupfukirana niyompanvu ubona buriruhande rukora iyobwabaga ngo bubirindure ubundi mubuyobozi bwayo, mbese ninkogutanguranwa kugirango bubindikiranye ikindi gipande hakoreshejwe nitangazamakuru kugirango banayobye ninzego za leta zaza gukurikirana ayo manyanga arimo nokubafasha gushyira ibintu kumurongo.

  19. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Inzego za leta nizibijyemo zimenye aho ukuri kuri kuko biragaragara ko muri Rayon Sport hariyo amanyanga menshi kandi barwana nogupfukirana niyompanvu ubona buriruhande rukora iyobwabaga ngo bubirindure ubundi mubuyobozi bwayo, mbese ninkogutanguranwa kugirango bubindikiranye ikindi gipande hakoreshejwe nitangazamakuru kugirango banayobye ninzego za leta zaza gukurikirana ayo manyanga arimo nokubafasha gushyira ibintu kumurongo.

  20. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    Inzego za leta nizibijyemo zimenye aho ukuri kuri kuko biragaragara ko muri Rayon Sport hariyo amanyanga menshi kandi barwana nogupfukirana niyompanvu ubona buriruhande rukora iyobwabaga ngo bubirindure ubundi mubuyobozi bwayo, mbese ninkogutanguranwa kugirango bubindikiranye ikindi gipande hakoreshejwe nitangazamakuru kugirango banayobye ninzego za leta zaza gukurikirana ayo manyanga arimo nokubafasha gushyira ibintu kumurongo.

  21. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    rayon sport yacuuuu mukomereze aho muzahere muri ibyo bibazo noneho c kandi ko mutabura inzitwazo hari mukeba noneho ubihishemo? ngaho nimubeshyere ibihangange byatwaye ibikombe turebe

  22. Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?
    rayon sport yacuuuu mukomereze aho muzahere muri ibyo bibazo noneho c kandi ko mutabura inzitwazo hari mukeba noneho ubihishemo? ngaho nimubeshyere ibihangange byatwaye ibikombe turebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *