Burundi: Perezida Museveni yahamagaye Ndayishimiye Evariste

Sangiza iyi nkuru

Général Major Ndayishimiye Evariste uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi mu myaka irindwi iri mbere nkuko byagaragajwe mu majwi y’agateganyo, yatangaje ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamuhamagaye amushimira ku nsinzi yegukanye.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ibyavuye mu matora yo mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi byashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu (CENI) ku wa 25 Gicurasi, byerekana ko Gen. Ndayishimiye yayatsinze ku kigero cya 60%, ahigitse Agathon Rwasa wo mu ishyaka CNL wagize arengaho gato 24%.

CENI ntabwo iremeza burundu uwegukanye insinzi muri aya matora, gusa kuba abakuru b’ibihugu bitandukanye batangiye gushimira Ndayishimiye, bica abarenga y’uko ari we wegukanye insinzi.

Ndayishimiye avuga ibyo Museveni yamubwiye yagize ati “Muri iki gitondo nagiranye ikiganiro cyiza kuri terefoni na Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda. Yanshimiye hamwe n’ishyaka ryanjye CNDD-FDD ku bwinsinzi twegukanye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020.”

Ndayishimiye yongeye ko Perezida Museveni yamwemereye gukorana n’u Burundi yemwe akanazamura kurushaho umubano w’ibihugu byombi.

Gen. Evariste Ndayishimiye byitezwe ko yemezwa burundu nka Perezida mushya w’u Burundi, agusimbura Pierre Nkurunziza wari umuyobozi w’iki gihugu kuva muri 2005. Nkurunziza nava ku butegetsi agomba kuba umuyobozi w’ikirenga w’u Burundi.

Nta gihindutse Ndayishimiye ashobora kwemezwa nk’uwatsindiye kuyobora u Burundi ku wa gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Perezida Museveni yahamagaye Ndayishimiye Evariste
    Ndabona General Ndayishimiye Evariste bamwitayeho.Ejobundi yashimiwe n’umwami wa Qatar.Ese yaba agiye guhindura ibintu?Wenda byashoboka.Uretse ko yatangiye atuka Agathon Rwasa ngo ni umuswa.Nyamara yiyita ko ari “umurokore” kimwe na Nkurunziza.Ntabwo waba politician ngo ube n’umurokore (umukristu nyakuri).Kubera ko muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (cyanecyane politike).Nubwo Abigishwa be batangaga imisoro,nta na rimwe bajyaga muli politike.Ahubwo bose bakoraga umurimo yasize abasabye wo kujya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.

  2. Burundi: Perezida Museveni yahamagaye Ndayishimiye Evariste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *