Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Amb. Patrick Mugoya kuri uyu wa 2 Kamena 2020 yatangaje ko u Rwanda na Uganda bigiye gukora indi nama igamije gusuzuma ibyagezweho mu iyubahiriza ry’Amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019 yo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Mugoya yatangarije Chimp Reports ko iyi nama izaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rihuza amashusho (video conference) tariki ya 4 Kamena 2020, ikazaba iri mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yebereye ku mupaka wa Gatuna/Katuna tariki ya 21 Gashyantare 2020; yahuje Perezida Kagame w’u Rwanda, Museveni wa Uganda, Joao Laurenco wa Angola ndetse na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Nk’uko itangazo ryari rihuriweho n’abakuru n’ibi bihugu bine ryabivugaga nyuma y’inama ya Gatuna/Katuna, Uganda yahawe imininsi 30 yo gusuzuma ibyo u Rwanda ruyirega nko gutoteza no gufunga Abanyarwanda, yasanga ari ukuri, ikabihagarika.
Nyuma y’ibyo, ni bwo byari biteganyijwe ko hazaba inama ya komisiyo y’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta ihuriweho n’ibi bihugu byishyamiranye (Ad-Hoc Ministerial Commission) igamije kureba iyubahirizwa ry’ibyemeranyijweho kuva ku masezerano ya Kanama 2019. Iyi nama yagombaga kuba mu mpera za Werurwe 2020 ariko kubera ko ibihugu byibandaga ku guhangana na Covid-19, yarasubitswe.

Nyuma y’iyi nama yo ku wa 4 Kamena 2020, iri tsinda niribona ko Uganda yubahirije uyu mwanzuro, izatanga raporo ku bakuru b’ibihugu bane. Icyo gihe, bazatumizaho indi nama (ya gatanu guhera muri Nyakanga 2019). Byateganywaga ko izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna ariko icyorezo cya Covid-19 gishobora gutuma haba impinduka.


